Imanza z’imitungo za Gacaca zigomba kurangizwa bitarenze Werurwe 2017-MINIJUST

Inzego zitandukanye ziyobowe na Ministeri y’Ubutabera, MINIJUST, ziyemeje ko icyunamo cy’umwaka utaha kizagera zashyize iherezo ku kibazo cy’imanza za Gacaca zitarangijwe.

MINIJUST igaragaza ko imanza za Gacaca zirebana n’imitungo zibarirwa hagati y’ibihumbi 60 na 70 zaciwe, ariko abagomba kwishyurwa bangirijwe cyangwa bambuwe bakaba kugeza ubu ntacyo barahabwa.

Ministiri w'Ubutabera, Johnston Busingye (hagati), asaba inzego zose bireba kurangiza imanza zaciwe na Gacaca.
Ministiri w’Ubutabera, Johnston Busingye (hagati), asaba inzego zose bireba kurangiza imanza zaciwe na Gacaca.

Ministiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yamenyesheje inzego zose zirebwa n’iki kibazo, ko bitangaje kubona imanza zaciwe mbere y’umwaka wa 2012 kugeza ubu zikaba zitararangizwa.

Ati "Abaturage bishyuza ibyabo barabona nta butabera Leta yabo ibagezaho; biratuma batakariza icyizere inzego z’ubuyobozi bwabo".

Imanza zitarangijwe zihwanye na 5% by’imanza zose uko ari miliyoni 1 n’ibuhumbi 958 na 634 zaciwe n’Inkiko Gacaca, aho muri zo izirebana n’imitungo yasahuwe cyangwa yangijwe zanganaga na miliyoni 1 n’ibihumbi 320 na 554.

Raporo ya MINIJUST igaragaza ko abatarishyura nyamara bafite ubwishyu barenga ibihumbi 21; bakaba ngo bagomba gushyirwaho ingufu za Leta "nubwo atari yo ntego", nk’uko Ministiri Busingye abitangaza.

Inzego zose zirebwa n'ikibazo cy'imanza za Gacaca ziyemeje kugihagurukira.
Inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’imanza za Gacaca ziyemeje kugihagurukira.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, mu ijwi ry’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Egide Rugamba, ngo yasanze 5% by’imanza zitarangijwe iterwa n’abagombaga kwishyura badafite ubwishyu, abapfuye, abagiye batazwi aho baherereye, abadafite ubushobozi bwo kwishyura, ndetse n’abishyuza badakurikirana kugira ngo ikibazo kirangire.

Komite ihuriweho na MINIJUST, MINALOC, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), Umuryango Ibuka, Polisi y’Igihugu n’abagize urwego rwa MAJ; bashyizeho ihuriro rigomba kumanuka mu mirenge kurangiza imanza za Gacaca zitarangijwe.

MINIJUST yibutsa ko itegeko rigena uburyo bw’ubwishyu risaba umuntu utabifitiye ubushobozi kuzakora imirimo nsimburagifungo (TIG), abasize imitungo ikaba ari yo ivamo ubwishyu; ariko ko iryo tegeko rizagena uburyo bigenda ku muntu udafite ubwishyu ntanagire imbaraga.

Ibi kandi ngo bizashingira ku makuru n’imibare izo nzego zose zigiye kwegeranya mu gihe kitarenze amezi atatu, nk’uko zabyiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka