Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu ruzi rw’Akagera

Ku cyambu cya Rushonga giherereye muri Kirehe hibukiwe Abatutsi bajugunywe mu ruzi rw’Akagera muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mata 2016, niho uyu muhango wabereye kuri iki cyambu giherereye mu mu Kgari ka Rubaya umurenge wa Mpanga, ahaguye Abatutsi benshi bahahuriye baturutse hirya no hino mu iguhugu bagerageza guhungira muri Tanzania.

Bamwe mu barokokeye ku cyambu cya Rushonga bunamiye abazize Jenoside biciwe kuri icyo cyambu.
Bamwe mu barokokeye ku cyambu cya Rushonga bunamiye abazize Jenoside biciwe kuri icyo cyambu.

Mukandarikanguye Geraldine umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda baharanira kubaho.

Yagize ati “Abarokotse ntimuheranwe n’agahinda ahubwo ni igihe cyo kwiyubaka, turabizi ko mugifite ibibazo binyuranye kandi akarere kari kubatekerezaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha no kubaba hafi, ntikazabatererana.”

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage yasabye abarokotse kudaheranwa n'agahinda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yasabye abarokotse kudaheranwa n’agahinda.

Ikibazo cy’abarokotse Jenoside batarasubizwa imitungo yabo nacyo cyavuzweho ko kigiye kwihutishwa, kuko na nama Njyanama y’akarere ikiri gukora ku bryo abarokotse Jenoside bagasubizwa imitungo yabo mu gihe cya vuba.

Uruzi rw’Akagera rutandukanya igihugu cy’u Rwanda na Tanzaniya rwajugunywemo Abatutsi benshi ku byambu binyuranye, mu gihe abenshi bahabonaga nk’inzira yo gukiza ubuzima bwabo bagerageza guhunga.

Akarere kizeje abarokotse Jenoside ubufasha no kubaba hafi.
Akarere kizeje abarokotse Jenoside ubufasha no kubaba hafi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka