Guverinoma irashimira abarokotse Jenoside banze guheranwa n’agahinda

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kubera ubutwari bagize bakanga guheranwa n’agahinda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, Minisitiri w’intebe yavuze ko abarokotse Jenoside yabagezeho ku buryo bukabije, ndetse bakanayiburiramo ababo.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, yunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho.

Minisitiri Murekezi akavuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira byimazeyo abarokotse Jenoside kuba baragaragaje ubutwari budasanzwe, bakanga guheranwa n’agahinda n’intimba, ahubwo bagahitamo kubaho, no kuyoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati ”Guverinoma y’u Rwanda irabashimira mwese abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,kuko mwanze guheranwa n’agahinda n’intimba.

Kuba mwarahisemo kubaho, mugahitamo kwiyubaka , kwigirira icyizere no kuyoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ,ni igikorwa cy’ubutwari Leta y’u Rwanda izahora ibashimira”.

Minisitiri w’intebe kandi avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kandi ikabasezeranya ko izakomeza kubana nabo nk’uko yabatabaye.

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kwiyubaka ari urugendo bakomeje gusa bagashimira uburyo rugenda babifashijwemo na Leta ndetse n’indi miryango.

Nsanzimana Ildephonse, umwe muri bo, ati ”Muri rusange imibereho y’abacitse ku icumu iragenda izamuka, Leta yaradufashije haba mu kwiga ku rubyiruko, ndetse no gufasha abatishoboye mu bikorwa binyuranye bibateza imbere”.

Icyakora ariko, nubwo abarokotse Jenoside bavuga ko imibereho yabo igenda irushaho kuba myiza, ngo haracyanagaragara bimwe mu bibazo birimo imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa,incike zitishoboye, amazu yubakiwe abarokotse none ubu akaba yaramaze gusaza kandi nta bushobozi bwo kuyisanira bafite n’ibindi.

Perezida wa Ibuka, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari incike 87 zikeneye ubufasha bwihariye, hakabarurwa imanza z’imitungo zisaga 700 zitararangizwa ndetse n’imiryango 104 y’abarokotse Jenoside ikeneye gufashwa gusanirwa amazu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka