Gicumbi: Miliyoni 68 zakusanyijwe zizasana amazu y’abarokotse Jenoside

Afaranga y’u Rwanda miliyoni 68 n’ibihumbi 25 na 948 yakusanyijwe muri iki cyunamo mu Karere ka Gicumbi ngo azizifashishwa mu gusana amazu y’abarokotse Jenoside.

Twabitangarijwe na Rwirangira Diodore, Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, akaba anafite mu nshingano ibikorwa byo kwibuka.

Amafaranga yakusanyijwe mu cyumweru cyo kwibuka22 azifashishwa mu gusana amazu y'abacitse ku icumu rya Jenoside.
Amafaranga yakusanyijwe mu cyumweru cyo kwibuka22 azifashishwa mu gusana amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside.

Rwirangira avuga ko iyi nkunga yakusanyijwe hakoreshejwe ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bagire ibikorwa byo kwitanga bashyira amafaranga menshi mu gaseke yo gufasha abarokotse jenoside batishoboye.

Amazu azibandwaho ni amazu yo mu murenge wa Mutete ndetse no mu wa Muko atameze neza.

Ati “Hari amazu yubatswe mu buryo butarambye andi bakayubaka batabanje gucukura umusingi bigatuma asenyuka ku buryo adasanwe yazahirima kubayabamo."

Niyonsaba Esperanse, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Murenge wa Mutete, yifuza ko basanirwa mu gihe cya vuba kuko muri iyi minsi imvura imeze nabi.

Iki kibazo cyagarutsweho n’uhagarariye abarokotse Jenoside mu Karere ka Gicumbi, Nyirarukundo Emeritha, agaragariza ubuyobozi bw’akarere bimwe mu bikorwa byihutirwa.

Mu igenzura ryakozwe mu iyubakwa ry’aya mazu ngo basanze impamvu adakomeye ari uko bayubatswe huti huti ndetse amwe muri yo ugasanga batarigeze babanza gusiza ngo yubakirwe ku musingi ukomeye n’uko Nyirarukundo Emeritha akomeza abivuga.

Ibindi bikorwa bizakorwa muri ayo mafaranga y’agaseke birimo no kuremera abagizwe incike na Jenoside n’impfubyi zirera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka