Biteguye gutanga imbabazi ariko babuze uzibasaba

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe, bavuga ko biteguye gutanga imbabazi ariko babuze uzibasaba.

Babigaragaje mu buhamya batanze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba warabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyakarambi, tariki 16 Mata 2016.

Abarokokeye aha hantu batanze ubuhamya bw’ukuntu Abatutsi benshi bahiciwe barohwa mu ruzi rw’Akagera.

Uwo muhango witabiriwe n'abaturage benshi.
Uwo muhango witabiriwe n’abaturage benshi.

Murenzi Maurice watanze ubuhamya avuga ko abiciwe imiryango bafite ubushake bwo gutanga imbabazi ariko bakabura abazisaba.

Yagize ati “Hari ibikomere byo kuvurwa mu byiciro binyuranye, Abatutsi biciwe bafite ibikomere byo kubura ababo. Abahutu bishe na bo bafite ibikomere by’amaraso bamennye. Abiciwe twiteguye gutanga imbabazi ariko twabuze abo tuziha, turabasaba batubabarire batwegere tubahe imbabazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukandarikanguye Geraldine, yanenze abadasaba imbabazi z’ibyo bakoze. Asaba abarokotse Jenoside kubabarira batitaye ku babiciye, nk’uburyo bwiza bwo kubohoka k’umutima.

Visi Meya Mukandarikanguye Geraldine ashyira indabo ahashyinguwe abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Nyakarambi.
Visi Meya Mukandarikanguye Geraldine ashyira indabo ahashyinguwe abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Nyakarambi.

Ati “Birababaje kuba hari imibiri itarashyingurwa kandi ababishe bahari bakaba badashaka kuyigaragaza. Gusa ibyiza ni ukubabarira uwakoze icyo cyaha utitaye ko batera intambwe zo gusaba imbabazi kuko nsanga bagifite isibaniro mu mitima yabo.”

Yakomeje avuga ko uwishe iyo ashoboye guhagarara akavuga ibyo yakoze akabisabira imbabazi aba agize ubutwari, mu gihe utabishoboye asigara ari ikigwari.

Yasabye buri wese gukomeza kwibuka bakora ibikorwa bifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kirehe yashimiye Kiliziya ikomeje gufasha abaturage mu isengesho, asaba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo watuye igitambo cya Misa ko hashyirwaho igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside mu ma Paruwasi.

Bunamiye abishwe muri Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyakarambi.
Bunamiye abishwe muri Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyakarambi.

Ati “Icyo gikorwa cyagira akamaro kuko ari igikorwa kijyanye n’amarangamutima. Nzi benshi bari baranze gusenga no kubatiza abana babo kuko babonye muri Kiliziya hagwa abantu benshi, habaye igikorwa cyo kwibuka mu ma Paruwasi, byagira ubutumwa ku bakirisitu.”

Musenyeri Antoine Kambanda yijeje IBUKA ko nk’uko Kiliziya isanzwe ibikora, izakomeza gufasha abacitse ku icumu ibaba hafi mu kubafasha kwiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Padiri Obald R yigisha kwisana mitima yasabye abanyarwanda kureka kwikingirana maze buri wese agakingura inzugi zimukingiranye. Yasabye abicanyi gusaba imbabazi asaba abarokotse gutanga imbabazi. Ahantu numiwe yavuze ko tugomba kwirinda gukinguza urufunguzo urugi rutari urwarwo. Bityo ati singombwa ko usabwa imbabazi kugirango uzitange. Ati singombwa ko ubona uwo wahemukiye ngo usabe imbabazi kuko hari nabishe abo batazi. Abatanga imbabazi bazitange ntakindi bategereje abazisaba bazisabe ntakindi barangamiye. Ubwiyunge nibwo buizagerwaho.

desire yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka