Batandatu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abantu batandatu bo mu mirenge ibiri y’Akarere ka Nyaruguru bari mu maboko ya polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuryango IBUKA muri aka karere utangaza ko abafunze batawe muri yombi nyuma y’amagambo asesereza kandi akomeretsa abarokotse Jenoside bavuze hagati mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, avuga ko ibi bintu bitari bikwiye kugaragara ku Munyarwanda uwo ari wese, kuko ntaho byaganisha Abanyarwanda.

Uyu muyobozi avuga ko abantu bakwiye kuba abavandimwe kubera ko amateka y’Abanyarwanda nubwo asharira ariko Abanyarwanda ari bo ubwabo bishakiye umuti kandi bemera kuwunywa, bityo agasanga n’ugufite ingengabitekerezo ya jenoside ikwiye kumuvamo.

Agira ati ”Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye kubavamo kuko iyo urebye aho u Rwanda rugeze nta muntu wari ukwiye kuba abanye nabi na mugenzi we.”

Muhizi kandi yongera gusaba abaturage kwirinda amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka, kandi akavuga ko umuryango IBUKA uzakomeza guhangana n’abagifite ndetse n’abahembera ingengabitekerezo ya jenoside.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 isaba Abanyarwanda n’abatuye isi kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, harwanywa ingengabitekerezo yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mujye muduha amazina yabo kuko rwose birababaje kubona abagifite ingengabitekerezo ya genocide. nizere koumwe wayigaragaje wo mu kagali ka ngarurira azaburanishirizwa yo.

Fidele yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

ko nta mazina yabo mwohereje, ese umuturage wo mu murenge wa Munini wagaragaje ingengabitekerezo ya jenoside umwaka ushize witwaga Ngendo wo mu mudugudu wa Gitega ko ntawigeze amukurikirana, kandi inzego Zarabimenyeshejwe? muzamubaze umuyobozi w’umurenge avuge icyo yabikozeho.

birori yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka