Basabwe kwibuka banakumira Jenoside
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Diane Gashumba, yasabye Abanyenyanza kwibuka abazize Jenoside banagaragaza uruhare rwabo mu gukumira ko itasubira kubaho ukundi.
Byari mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza cyakozwe kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016.
Dr Gashumba wagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside, agaragaza uburyo igihugu cyayoborwaga bishingiye ku ivangura n’amacakubiri byagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko n’ababyeyi babigizemo uruhare kuko bagomba gushyira imbere kurera igihugu.
Yagize ati “Mureke dushyireho akacu twibuke tunatekereza umusanzu wacu mu gukumira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi.”
Yanagize icyo avuga ku bapfobya Jenoside, abayigizemo uruhare kimwe n’abatunze agatoki ko n’ubwo hari ibyo bagerageza guhishira hari ibyo batazahisha urubyaro rubakomokaho.
Ati “Abana bazasoma amateka ya Jenoside kuko abayirokotse bo biyemeje kuyandika. Umwana azasoma ko abana b’Abatutsi bahagurutswaga bakimwa amashuli, akazi ndetse azanasoma asange izina rya se ku rutonde rwa ba Ruharwa nariburaho asangeho izina rya ba se wabo.”
Yongeyeho ko uwo mwana natabasha kubisoma azabibwirwa n’abandi ko abo akomokaho bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabica ari inzirakarengane.
Umuteteri Françoise watanze ubuhamya nyuma yo kugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo, yavuze ko kwibuka ari ukunyomoza abapfobya Jenoside kubera ko abayikoze batifuzaga ko hari n’umwe warokoka kandi batari bazi neza ko bazibukwa.
Ati “Hirya no hino mu gihugu hari abana b’imfubyi za jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda. Ntabwo rero wavuga ko abo bana aribo bigize imfubyi.”
Rugero Paulin wari intumwa ya IBUKA yasabye ko igikorwa cyo kwishyuza imitungo yononwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyihutishwa, avuga ko atiyumvisha uburyo cyananiranyemo.
Iki gikorwa cyo kwibuka i Nyanza cyasojwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, rushyinguyemo Abatutsi b’inzirakarengane zirenga ibihumbi 23 bishwe muri Jenoside.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa minister turamushimiye, abagore bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi turabagaye, basebeje izina umunyarwandakazi none twese nk’abitsamuye ba mutima w’urugo tube nyambere mu guharanira amahoro no kurwanya genicide n’ingengabitekerezo yayo, dukora cyane, dutekereza binini kgirango duteze igihugu cyacu imbere.