Barasaba ko amateka ya Jenoside muri Ngororero yandikwa by’umwihariko

Abatuye Akarere ka Ngororero bavuga ko aka karere gafite umwihariko mu gutegura, kugerageza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bagasaba ko amateka yaho yandikwa.

Babisabye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Mata 2016, yari yifatanyije na bo mu muhango wo kwibuka Abatutsi 7479 biciwe i Nyange basenyeweho Kiliziya muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Ministre Uwacu Julienne ubwo yifatanyaga n'abaturage ba Ngororero kwibuka Abatutsi biciwe i Nyange basenyeweho Kiliziya bari bahungiyemo.
Ministre Uwacu Julienne ubwo yifatanyaga n’abaturage ba Ngororero kwibuka Abatutsi biciwe i Nyange basenyeweho Kiliziya bari bahungiyemo.

Niyonsenga Jean d’Amour ukuriye IBUKA mu Karere ka Ngororero avuga ko gutinda kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere bishobora kuzatera icyuho ku bakiri bato, kuko abafite ibyo bazi cyangwa babonye, bagenda basaza.

Avuga ko aka karere gafite umwihariko ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yahageragerejwe ndetse abicanyi bakaba barasenyeye Kiliziya ku Batutsi bari bayihungiyemo, bakabica.

Muri aka karere ka Ngororero ni na ho havuka Dr. Leon Mugesera uherutse guhamwa (n’urukiko) n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu yari akurikiranweho ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ryashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.

Niyonsenga Jean d'Amour ukuriye IBUKA mu Karere ka Ngororero asaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere yandikwa.
Niyonsenga Jean d’Amour ukuriye IBUKA mu Karere ka Ngororero asaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere yandikwa.

Minisitiri Uwacu yabwiye Abanyangororero ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo amateka ya Jenoside mu Ngororero n’icyahoze ari Gisenyi muri rusange, yandikwe.

Yagize ati «By’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yatangiye kwegeranya ayo mateka kandi icyegeranyo kizasohoka vuba ku buryo amateka ya Ngororero na yo azaba agaragaramo.»

Umuhanzi Nigirente Laurent yashyize ahagaragara indirimbo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, i Nyange.
Umuhanzi Nigirente Laurent yashyize ahagaragara indirimbo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, i Nyange.

Ministre Uwacu avuga ko nubwo ubwo bushakashatsi butazaba ari umwihariko ku Karere ka Ngororero, bwazafasha abandi bashakashatsi gukomerezaho. Yasabye abayobozi, abarezi, abanditsi n’Abihaye Imana kugira ubushake mu kwandika amateka ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

HARINUWOBAHA INGURUBE KANDI YANDITSE MUBAZAHABWA INKA

MUNEZEO yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka