Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe ibiryamirwa

Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma bahawe ibiryamirwa mu gusoza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo murenge.

Ni mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ahitwa Kirwa mu Kagari ka Rugese ku wa 13 Mata 2016.

Abahawe ibiryamirwa bashimiye abitanze kugira ngo biboneke bavuga ko urukundo nk'urwo rubahumuriza mu bihe nk'ibi bikomeye.
Abahawe ibiryamirwa bashimiye abitanze kugira ngo biboneke bavuga ko urukundo nk’urwo rubahumuriza mu bihe nk’ibi bikomeye.

Mu byo bahawe harimo matore 27, imisego yazo ndetse n’amashuka mu rwego rwo kwifatanya na bo muri ibi bihe hibukwa abazize Jenoside.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rurenge buvuga ko ibyo biryamirwa byavuye mu bwitange bw’abaturage bitabiraga ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, wese ubishaka yagiye atanga uko yifite.

Bamwe mu bahawe ibi bikoresho bavuga ko bibashimisha iyo babona hari ababa hafi mu bihe nk’ibi bakabahumuriza.

Uwitwa Nyiramugwera yagize ati “Ibintu nk’ibi bitugaragariza urukundo abantu badufitiye, ndetse bikanatwereka ko urukundo ruhari kandi ineza yaganje ikibi. Urukundo nk’uru ruraduhumuriza mu bihe n’kibi biba bitoroshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yashimye ubwitange abaturage bagize bakunya inkunga yabo mu midugudu.

Yagize ati”Ibi birajyana n’ijambo ry’Imana muri bibiliya, rivuga ko idini y’ukuri ari ifasha imfubyi, abakene, ihoza abapfakazi n’abandi banyantege nke.Na we mu gihe nk’iki jya utekereza icyo wakora mu byo Imana yaguhaye urebe icyo wakorera igihugu.”

Inkunga iva mu gaseke gashyirwa mu biganiro bimaze kugaragara ko igira akamaro kanini mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu batishoboye.

Hari aho usanga hanavamo inka ziremerwa abarokotse Jenoside batishoboye maze bikafasha kwiyubaka mu rugendo rwo kwigira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka