Abanyarwanda barashishikarizwa kwandika kuri Jenoside

Peresidente w’inteko Mukabarisa Donatilla, arasaba Abanyarwanda kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo atazibagirana, binabafashe guhangana n’abayihakana.

Yabitangarije mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mata 2016, ubwo yifatanyaga nabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri yabazize Jenoside yabonetse.

Perezidante w'Inteko n'abari bamuherekeje bahawe ubuhamya bwaranze abahahungiye muri Jenoside.
Perezidante w’Inteko n’abari bamuherekeje bahawe ubuhamya bwaranze abahahungiye muri Jenoside.

Yagize ati “Ndasaba buri wese kwandika ku mateka ya Jenoside kugirango atazibagirana, ibi bizafasha abavuka ubu n’abazavuka kuzayamenya ndetse bifashe abanyamahanga batayazi kuyamenya byimbitse.”

Hon. Mukabarisa avuga ko kwandika aya mateka bizanatuma abantu barushaho kumenya uko Jenoside yateguwe ni uko yashyizwe mu bikorwa, maze abayagoreka babure uko babigenza.

Ati “ ndasaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, nimurusheho gukoresha imbuga nkoranyambaga munyomoza abayipfobya kuko abenshi muzikoresha.”

Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi byanaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 10 mu rwibutso rwa Nyamata yahoze ari kiriziya, yabonetse aho yari yarajugunywe.

Hanakozwe igikorwa cyo gushyingura imibiri mishya yabonetse.
Hanakozwe igikorwa cyo gushyingura imibiri mishya yabonetse.

Kamuhanda Jean Baptiste, umwe mubarokokeye muri iyi kiriziya, mu buhamya yatanze, yavuze ko abishwe bahungiye muri iyo kiriziya bazi ko bari buharokokere ariko atariko byagenze kuko ku itariki 14 Mata interahamwe n’abasirikare bishemo abagera ku bihumbi 10.

Yashimye uburyo leta yitaye kubarokotse Jenoside ibashakira amacumbi abana ibarihira amashuri, gusa asaba urubyiruko rwarokotse Jenoside ko iterambere riri mu maboko yarwo.

Ati “Rubyiruko mumenye ko ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu, mugomba gukora mukiteza imbere, kuko nanjye nahereye ku ihene none mfite inzu ebyiri n’imodoka. Nta wabimpaye ninjye wabikoreye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yasabye buri wese kurushaho kwita kubarokotse Jenoside.

Ati“Ndashima ko mu ntara y’iburasirazuba mucyumweru kimwe hegeranyijwe inkunga isaga miliyoni 10010 yo gufasha abarokotse. nidukomeze iki gikorwa kuko ari icyacu.”

Kuri ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, rushyinguyemo imibiri isaga 45.900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka