Abanyamadini barasabwa kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, arasaba abanyamadini n’amatorero gufata iya mbere mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze munyigisho batanga.

Muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri Munyantwali mu butumwa atanga, ahanini yibanda ku madini ayasaba kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakabitoza abayoboke babo.

Abanyamadini n'amatorero basabwa gufata iya mbere mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abanyamadini n’amatorero basabwa gufata iya mbere mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Karere ka Nyaruguru, ubwo mu cyumweru gishize yifatanyaga n’abatuye Umurenge wa Cyahinda mu kwibuka, yasabye abanyamadini gufata iya mbere mu kwigisha abo bayobora kugira imico myiza n’imikorere mizima,hagamijwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Banyamadini n’amatorero namwe muri abayobozi, mukwiye kuba abambere mu kuyobora neza, mukigisha abo muyobora imico myiza n’imigirire mizima, kandi mukaba intangarugero, kuko ntawe utanga icyo adafite”.

Guverineri Munyantwari yifatanya n'abaturage ba Cyahinda mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri Munyantwari yifatanya n’abaturage ba Cyahinda mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo akunze kwibanda ku banyamatorero n’amadini ariko, Guverineri Munyantwali avuga ko atari uko mu madini ari ho hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ahubwo abanyamadini ari bo bafite uruhare rukomeye mu gutuma abo bayobora bagira imitekerereze n’imikorere myiza.

Agira ati “Abanyamadini n’amatorero simbibandaho kuko ari ho bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo ni uko ari bamwe mu bafite uruhare runini mu gutuma abo bayobora bagira imyumvire n’imitekerereze mizima yubaka u Rwanda”.

Guverineri Munyantwali kandi avuga ko abanyamadini n’amatorero hamwe n’abayobozi bazatsinda urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari uko babaye intangarugero mu bikorwa byiza byubaka.

Abaturage basabwa kwigishanya ubu bw'amacskubiri. Aba ni ab'i Nyagisozi muri Nyaruguru.
Abaturage basabwa kwigishanya ubu bw’amacskubiri. Aba ni ab’i Nyagisozi muri Nyaruguru.

Akomeza agira ati “Burya uko witwara bifasha abo uyobora kubyigiraho, kuko iyo uvuga ibintu bidahuye n’ibyo ukora biragorana ko abo uyobora babikurikiza.

Abayobozi rero dukwiye kuba aba mbere mu kugaragariza abo tuyobora ibyiza byo gushyira hamwe no gukunda igihugu cyacu”.

Guverineri Munyantwali kandi asaba abaturage kwigisha abakiri bato ibibi by’amacakubiri n’ibyiza byo gushyira hamwe, kuko ari byo bizatuma bakurana urukundo hagati yabo ndetse bagakunda n’igihugu cyabo bakakirwanira ishyaka mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo kubivugira Nyaruguru kuko niho hambere hasigaye ibyo, uretseko muri kariya karere ubanza amacakubiri, ubwironde, ubugambanyi, nudutsiko bidateze kuhava ariyo mpamvu ubona iterambere ryaho rikigorana! Kariya karere kashigajwe inhyuma námateka kabisa kuko nkekako abagome bambere níronda koko na karere bishobora kuba ariho baherereye, ubutaka bushobora kubari butagatifu ariko benshi mubabutuye bakabamo naza rohombi gusa!!!

poponi yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka