Abatuye mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, basanga umuntu wese wirengagiza ubugome, ubukana n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda, ari uwo kugawa, kandi ko bagomba gukora ibishoboka bakamukumira ngo hato igihugu kitazongera kwisanga mu icuraburindi ry’amateka mabi (...)
Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) ndetse n’ayo mu kigo cya gisirikare gitangirwamo amasomo y’ibanze gihereye I Nasho mu karere Kirehe (BMTC Nasho), ari mu makipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball, Ruhago ndetse na Volleyball mu irushanwa ryo (...)
Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ya mbere ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko Abatutsi basaga ibihumbi 25, bari bahungiye i Kabgayi ntawamenya irengero ryabo kuko mu bihumbi 50 by’abari bahahungiye, habarurwa abasaga ibihumbi 10 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, n’ibihumbi 15 byaharokokeye gusa.
Muri Koreya y’Epfo, abategura irushanwa ngarukamwaka ry’ibitaramo by’indirimbo, imikino na za Filimi muri Kaminuza yo mu Ntara ya South Chungcheong, basabye imbabazi nyuma yo gutanga amacupa y’amazi yari yakoreshejwe n’abagize rimwe mu matsinda aririmba rinakunzwe cyane muri ako gace rizwi nka ‘Oh My Girl’, nk’ibihembo ku (...)
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 itangira uku kwezi kwa Kamena 2024 (kuva tariki 1-10), nta mvura ihari henshi mu Gihugu kuko ibipimo biteganya ingana na milimetero (0-5).
Hirya no nino mu Rwanda hagaragara ibigo by’amashuri byicaza abana mu byumba by’amashuri mu buryo buteye impungenge. Hari aho abayobozi b’ibigo bagabanyamo icyumba cy’ishuri ibice bibiri, aho abana bicara barebana, bihabanye n’icyerekezo mwarimu arimo, kureba ibyo mwarimu yigisha cyangwa yandika bikabasaba kubanza (...)
Ku bufatanye n’umuryango Dufatanye, mu Karere ka Nyanza hizihijwe umunsi wahariwe ku kuzirikana ku kwezi k’umugore (imihango), ku itariki 1 Kamena 2024.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge Leta ikomeje guterwa n’igihombo giterwa n’imikorere ndetse n’imicungire idahwitse y’udukiriro hirya no hino mu gihugu.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’uturere 30 tw’u Rwanda, hagaragara ubutumwa bukangurira buri mugore wese kwitabira siporo idasanzwe, muri slogan igira iti “Siporo ni ubuzima, Abagore twagiye” iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2024.
Umugore w’imyaka 24 wo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, tariki ya 1 Kamena 2024 yafashwe na Polisi afite Toni 2,5 z’insinga z’amashanyarazi.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Wembley mu Bwongereza ibitego 2-0.
Abakuru b’Umuryango mpuzamahanga wita ku mibereho y’abantu (cyane cyane abatishoboye), Rotary Club-Kigali, bahuguriye urubyiruko kujya gufasha abandi hirya no hino mu Gihugu kubaka amahoro arambye, hashingiwe ku kwiyumvamo ko bose ari Abanyarwanda.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bunamiye inzirakarengane zirimo abarwayi bishwe n’abaganga bagombaga kubavura.
Abagize urwego rwa DASSO rwunganira Akarere ka Kicukiro mu gucunga umutekano, tariki 31 Gicurasi 2024 boroje abaturage mu Murenge wa Gahanga hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene, hakaba hatanzwe inka enye ndetse n’amatungo magufi y’ihene 20.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushanwa rya BAL 2024 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu itsindiye Al Ahly Ly yo muri Libya muri BK Arena amanota 107-94.
Abadepite batoye itegeko rigenga abantu n’umuryango riteganya ko mu gihe abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kwishyiriraho uburyo bwo gucunga umutungo w’urugo rwabo aho kugendera ku buryo bwari busanzweho.
Nyiracari Peace, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gakirage, avuga ko batewe n’Interahamwe n’abasirikare ba EX-FAR, amaze umunsi gusa abyaye, amara iminsi itanu azengurukana uruhinja muri Pariki y’Akagera yarimo inyamanswa z’inkazi ariko ntizamurya ku bw’amahirwe ahahurira n’Inkotanyi arokoka ubwo.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, bagasobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, Abagize Ihuriro ry’Inganda zitunganya Umuceri bo mu Rwanda bahagarariye abandi, batangaje ko bahakuye isomo ryo kurushaho gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri, (...)
Abafata ibyemezo ndetse n’abakora ibijyanye n’ishoramari ku Mugabane wa Afurika, basanga hakwiye kongerwa imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe yihishe mu batuye uyu Mugabane.
Mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abagize Inama Njyanama y’Akarere, basoje icyumweru cy’Umujyanama cyari cyatangirijwe mu Murenge wa Mareba ku itariki 25-31 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyanahujwe no gutaha inyubako nshya y’Ibiro by’Akagari ka Kagomasi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr. Usta Kaitesi, Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha, mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda hagati ya Mufti Sheikh Salim Hitimana ucyuye igihe na Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa wamusimbuye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yasobanuye ko amakuru y’ibihuha avugwa ko hari abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwa amafaranga y’umusanzu ku gahato atari ukuri kuko umuryango ugira amahame ugenderaho.
Banki ya Kigali yasinye amasezerano y’ubufatanye ayemerera kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho (abavetera), kigiye kuba ku nshuro yacyo ya mbere kikabera mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatandatu no cyumweru i kigali mu Rwanda, harabera irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Abunganira Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko bemeje ko yagiye ku igaraje rya AMGAR, nkuko abatanze ubuhamya benshi babigarutseho ariko ko yari ahari aje guhisha umuryango we, bidasobanuye ko yishe Abatutsi nk’uko abishinjwa.
Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yatangarije abifuza ibyangombwa bikenerwa mu mahanga, ko bazajya babibona banyuze ku rubuga rwa Irembo guhera tariki ya 5 Kamena 2024.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), Brig. Gen Ronald Rwivanga mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yifatanije n’Ambasade ya Sénégal mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc bwatangaje ko bungutse amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 23.9 mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umunyarwenya Dave Chapelle, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Ibicuruzwa bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo inyubako ubwayo, ni byo byangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira ububiko bw’ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ibihano zafatiye abayobozi bakuru batanu bo muri Uganda, harimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anitha Among.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize wa 2023.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ushinzwe gusesengura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, Gasasira Martin, avuga ko ibigo byose bitanga ibyangombwa ku bohereza ibicuruzwa hanze y’Igihugu byashyizwe hamwe ku buryo batagisiragira kandi mu minsi ya vuba hazashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bazajya bifashisha mu (...)
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye (UN) hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuziranenge tariki 27 Gicurasi 2024, batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.
Donald Trump yateje impagarara nyuma yo guhamwa n’ibyaha 34 byo gukoresha inyandiko mpimbano mu bucuruzi, mu rubanza rw’amateka rwaberaga i New York.
Abitabiriye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, barebeye hamwe ibyakozwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2023-2024, bishimira ibyagezweho, bareba n’aho bagize intege nke, bafata ingamba zo kubikosora kugira ngo ibindi biyemeza mu mwaka utaha bizagende neza.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko batewe impungenge n’ibyuho bya ruswa bikigaragara mu nzego zitandukanye ariko by’umwihariko mu burezi no mu buzima.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bworozi (International Livestock Research Institute/ILRI), batangije ikoranabuhanga rizajya riha umworozi w’Inka amakuru amufasha kongera umukamo.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Ubukungu rya Wharton School of Business ryo muri Leta ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe n’abayobozi b’iyi kaminuza barimo Prof Katherine Klein na Eric Kacou.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga ko iyo utazi aho uvuye utagira n’icyerekezo cy’aho ujya, abasaba guhaguruka bakarwanya abapfobya Jenoside n’abatesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira bafashe miliyoni 50Frw ku misoro binjiza bakayashora mu gutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’iy’abagore.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yakiriye abantu icyenda batanze ibyangombwa basaba kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora azaba muri Nyakanga 2024.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ’International Budget Partnership’ muri 2023, bugaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu guha abaturage amakuru ajyanye n’ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari, rukaba rwabiherewe amanota 50%, ruza ku mwanya wa 9 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Philippe Mpayimana wahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga mu matora yo muri 2017, yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ibyangombwa bisaba kuba umukandida wigenga nanone ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024.
Muri Amerika, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya ’American Airlines’ irashinjwa kuba yarasohoye mu ndege abagabo umunani (8) b’abirabura, kubera ko ngo hari bamwe mu bagenzi bari bavuze ko banuka ku ruhu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko abanyamakuru bishyize hamwe bagahurira ku mugambi umwe wo guharabika u Rwanda batazawugeraho.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 79, Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gusesa umutwe w’abadepite igihe icyo ari cyo cyose.