Knowless ngo yaba agiye gusezera mu irushanwa rya PGGSS5

Nyuma y’umwuka utari mwiza ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Kina Music, Inzu (Label) ya muzika Knowless abarizwamo; EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa ya PGGSS ndetse na Bralirwa birashoboka cyane ko Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki yasezera muri iri rushanwa.

Bibaye nyuma y’uko mu gitaramo giheruka cya PGGSS 5 cyabereye i Nyamagabe Knowless yavuzweho kuririmbira kuri CD nyamara we akabihakana mu gihe abandi bahanzi na we ubwe basabwaga kuririmba semi-live.

Nyuma yo gukurwaho amanota ashinjwa kuririmbira kuri CD kandi bibujijwe, Knowless avuga ko ari ukumusebya kandi ngo akanama nkemuramaka katisubiyeho ngo anasabwe imbabazi ashobora gusezera muri PGGSS5.
Nyuma yo gukurwaho amanota ashinjwa kuririmbira kuri CD kandi bibujijwe, Knowless avuga ko ari ukumusebya kandi ngo akanama nkemuramaka katisubiyeho ngo anasabwe imbabazi ashobora gusezera muri PGGSS5.

Mbere gato y’uko baririmba, Knowless ngo yatangarije Akanama Nkemurampaka ko arwaye gusarara atari bubashe kuririmba nyamara bamwangiye ngo ahitamo kuririmbira kuri CD kandi bitemewe.

Umwuka utari mwiza watangiye ubwo Akanama Nkemurampaka gahagarariwe na Aimable Twahirwa gatangaje ko kubera uyu muhanzikazi yaririmbiye kuri CD bibujijwe yakuweho amanota.

Umuyobozi wa Kina Music, Clement Ishimwe, ndetse na Knowless batangaje ko ibi ari ukumuharabika no kumusebya ndetse ko nadasabwa imbabazi na Aimable Twahirwa, ntanasubizwe amanota ye ndetse byanaba ngombwa uyu Aimable agasimbuzwa, bigoranye ko Knowless azakomeza muri aya marushanwa.

Nyuma y’aho bivugiwe ko ashobora gusezera, benshi mu bakunzi b’uyu muhanzikazi basanga naramuka asezeye iri rushanwa ari nta muntu uzongera kurikurikira ngo kuko Knowless ari we urigize (watumaga riryoha) nyamara abandi bagahamya ko ntacyo bizarihungabanyaho ngo kuko n’ubundi atazi kuririmba live ,bityo bikaba ari ubwoba bwamutera gusezera no gusanga ko Akanama Nkemurampaka katamenerwamo.

Ibi kandi bibaye mu gihe byavugwaga ko Knowless yaba ari we wari ufite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa ngo kuko afite abafana benshi nyamara bikagaragara ko atabashije gushimisha cyane abitabiriye no kwigaragaza cyane nk’uwahize abandi muri ibi bitaramo bibiri byabanje.

Kugeza ubu ntiharatangazwa umwanzuro haba ku ruhande rwa Kina Music ndetse no ku ruhande rw’abategura iri rushanwa kubyo basabwa na Kina Music.

Maire Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ariko abanyarwanda na ruswa n’iterabwoba tuzabagenze dute koko. Knowles yakoze tricherie (cheating), nibakore icyo amategeko ateganya naho kuvuga ngo bimvikane sinumva ibindi bazumvikana ibyo ari byo. Naho iterabwiba ngo ko irushanwa rizabiha narivamo, harya iriheruka yari arimo? Ryarabishye se? Abantu tujye tureka amarangamutima, ntitukavange sentiments na affaires, kubwa njye navuga ko yatinze gusezera. Ubundi nta gitangaza arakora kuva ryatangira. Icyo mbona, nshingiye kuri show 2 zirangiye, hari benshi bagaragaje ko bamurusha ndetse banamurusha abafana! Murakoze,

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

rwose bunvikane bikemuke neza kuko mushiki wacu bimuhemukira.natwabarimumahanga turikurikira kuberawe navamo nimushaka muzarifunge ntacyorizabaritumariye.

karisa radjabu yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Butera buretse Gusezera muri PGGSS5 kuko niweho uzayijyegukana narabyeretswe knd turagushyigikiye

Harindintwari Christopher yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

butera buretse gusezera kuko iyo PGGSS5ariyawe Imana yarabinyeretse ngewe Ni Christopher Harindintwari Form Kacyiru

Harindintwari Christopher yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

knowless n,akanama nkemurampaka bicare rwose bumvikane kukibazo bagikemure neza hatabayeho gusererezanya kugirango umusiki wacu urusheho gutera imbere.tubashimiye amakuru meza mutugezaho.

RUKUNDO ANACLET yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka