Abakunda Dream Boyz ngo babashakire abageni, bo barahebye
Abasore bagize itsinda rya Dream Boys bakomeje kwinubira ko igihe cyo kurongora cyabagereyeho, nyamara bakaba barahebye abo bazabana na bo.
Aba basore TMC na Paltini bavuga ko bahura n’abakobwa benshi ndetse beza hakaba ababifuza na bo bakagira abo bifuza, nyamara ngo kugeza ubu nta numwe barabona wababera umugore.
Ngo iri ni ihurizo rikomeje kubakomerera kurisubiza gusa bagasaba ubakunda wese kubafasha kubona abakobwa b’umutima kugira ngo bave mu busore babe abagabo bubatse.
Platini yagize ati “Isaha ntiragera gusa rwose tumaze gukura rwose twabuze abagore kubona n’uwo mukundana ni ikibazo.
Buri muntu udukunda rwose yaturwanaho nkareba ko nibura muri 2020 narongora nkava mu bugaragu.”
Platini avuga ko yamaze gutandukana n’uwo bakundanaga kugeza ubu akaba nta muntu afite ufatika yakwita umugore w’igihe kizaza.
TMC avuga ko bahura n’abakobwa benshi akabanyuzamo ijisho akumva havamo umuntu, ariko akabura uko abageraho nyamara ngo nk’ibyamamare bahura na benshi.
Ati “Duhura n’abakobwa benshi ariko burya si abagore. Rwose njyewe nditeguye akanya kose namubona nabwira abantu ngo bambare amakote banshyigikire.
“Ndasaba abantu badukunda kuturangira kuko igihe kiri kuducika.”
Aba basore bakomeje gushakisha abazababera abafasha, bemeza ko bitababuza gukomeza kwagura umuziki wabo.
Bemeza ko mu minsi ya vuba bitegura gushyira ahagaragara umuzingo wabo bitiriye indirimbo baheruka gusohora bise “Wagiye kare”.
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Dreams boys nshuti zanjye nukuri ndabakunda TMS wowe nkwemera kubi,abantu bambwira ko tuza ahubwo ,TMS uzaze nguhe sister wanjye hhhhhhhh
Imana ibahe umugisha kuko muvuga ibyomutazi.
ibyiza biri imbere mutegerez mwihangany
MWIHANGANE ABAGORE MUZABABONA NTAHO BAGIYE TWABYAYE ABAKOBWA BEZA.
MWIHANGANE ABAGORE MUZABABONA NI IGIHE KITARAGERA BASORE BACU DUKUNDA CYANE.
Mwihangane abakobwa muzababona ni igihe kitaragera.
Icyo si ikibazo!Abagore turahari ahubwo mwe mufite iki!???
Kandi ntimugire ikibazo kubijyanye n’ubwiza.
Mutinda munyama mugatwara amagufa ubwo koko mutarinze kubeshya mwabuze abakobwa beza bumutima kd biyubaha? Niba koko mushaka kurongora kd mukaba mudakina pfite mushiki wanjye aracyari muto afire imyaka mirongo itatu nirindwi kd aracyari isugi munyandikire nonaha mbahuze [email protected]
nonese mubyukuri niba bo barahebye twe babadukuriye he ra? cyangwa barashaka kudupfunyikira.? barabura kwishakira ngo baradushakira koko/
Ariko nkiyo urumva ari inkuru iba ikwiye kwandika ku rubuga!nkeka wari wabuze ibindi vyakamaro wandika!
ubuse niba wumva ko atari inkuru nziza kuki wafashe umwanyawawe ukayisoma???
Kereka niba atari aba stars.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).
Garera we iyo wanditse Imana ugakoresha inyuguti NGO uba uvuze ikigirwamana sinzi rero niba aribyo washatsa kuvuga? Ubutaha ujye ukoresha inyuguti nkuru ushaka kuvuga Imana Isumba byose.
ubwo se wowe nubwo ngo umukosoye uwakubaza Garera wavuga ko risobanuye iki?wagiye uvuga ijambo umuntu akumva nicyo nicyo rishatse kuvuga.
Wowe se nubwo witwa ko ukosoye uyu muntu ubwo Garera wanditse wavuga ko isobanuye iki?wagiye wandika ijambo umuntu akumva nicyo rishatse kuvuga ko aribyo byaba byiza kurusha.
twabumvise mwese icyo mu kuvuga ,Imana ibagirire neza