Rukomo: Korari Abatambyi yamuritse indirimbo zayo za mbere
Korari Abatambyi yo mu mudugudu wa Rurenge ya mbere muri paruwasi ya Rukomo mu itorero Pantekote, yashyize ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo zayo za mbere zaririmbiwe Imana yitwa “Umukiranutsi”.
Uyu muzingo ugizwe n’indirimbo 10 washyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18/10/2014 watwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2 n’ibihumbi 200.
Nkunzimana Apollinaire, umuyobozi w’iyi korari avuga ko impamvu uyu muzingo wahawe izina “Umukiranutsi” ari uko umuntu wese ukiranutse Imana imurinda haba mu byago ndetse n’amakuba. Abazayumva ngo ntibazanezezwa n’umuziki gusa ahubwo bazumviramo n’ubutumwa bwiza bujyanye no gukiranuka kugira ngo Imana irusheho kubarengera.
Pasiteri Musabyimana Jaffet, umushumba wa paruwasi ya Rukomo mu itorero ADEPR avuga ko kuba hakorwa indirimbo nk’izi ari ukunezeza imitima y’abantu bityo n’abataye Imana bakayigarukira. Ngo iki ni igikorwa gifasha mu kunoza ivugabutumwa no kwamamaza ubuntu bw’Imana.
Izi ndirimbo z’amajwi gusa zakozwe ku nkunga ya bamwe mu bakirisitu. Uwimana Edouard uhagarariye abandi baterankunga avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira umurimo w’Imana no kongera kubyutsa abatakiri mu gakiza no gukangurira abandi kuza imbere y’Imana. Ngo hari abantu bafite impano zitandukanye, hari abafite amikoro hari n’abashoboye kuyiririmbira, aba bose iyo bafatanije umurimo w’Imana ukaba urushaho gukorwa.
Uyu muzingo w’indirimbo wahise itangira kugurishwa aho umwe waguzwe hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 n’ibihumbi 150.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza nibakomerezaho nange ubwange byandenze kbx
Imana ibahe umugisha. Nibazikwirakwize zigere no mu tundi turere. Ubuntu n’urukundo rw’Imana, no gufashwa n’Umwuka Wera bibane nabo ubu n’iteka, Amen
Imana ibahe umugisha kuri icyo gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho. Nibashake uburyo izo ndirimbo zakwira hose vuba kuko n’abo mu tundi turere hirya no hino mu gihugu bazikeneye. Ibindi nibakomerere mu buntu bw’Umwami Imana n’imbaraga ze nyinshi.