Meddy arahamya ko atari mu rukundo na Sosena akanatangaza ko atazi igihe azazira mu Rwanda
Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umuhanzi wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Meddy arahamya ko atari mu rukundo na Sosena, umunyetiyopiyakazi w’umunyamideli ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye “Burinde bucya” aheruka gushyira hanze.
Nk’uko yabitangarije KT Radio 96.7 FM, Radio ya Kigali Today, Meddy yagize ati: “Abantu babyibajijeho cyane nyuma y’uko babonye post nashyize kuri facebook ndetse n’amafoto ye, ariko ntakibyihishe inyuma kuko kwari ukumushimira akazi yankoreye.”
Meddy yakomeje avuga ko burya gushimira uwagufashije ari ntako bisa kandi bituma koko abona ko yakoze igikorwa gikomeye.
Meddy kandi yongeyeho ko kuri ubu nta mukunzi afite kandi akaba atari ku mushakisha. Ubwo yabazwaga niba ari gushakisha umukunzi (Single and searching), Meddy yasubije mu magambo make ko urukundo rudashakishwa.
Yagize ati: “Mvuze ngo ndi gushakisha naba mbeshye kuko urukundo ntirushakishwa rurizana ujya kubona ukabona uwo mubyumva kimwe. Ntabwo ndi gushakisha rero igihe nikigera bizikora.”
Yakomeje kandi atangaza ko aramutse ari mu rukundo atabihisha kuko atari ibintu bibi.
Abajijwe ku bihora bivugwa ko bazaza mu Rwanda nyamara igihe cyagera abakunzi babo bakabategereza bakababura, Meddy yiseguye ku bakunzi babo ndetse anasaba abantu bajya bakoresha izina ryabo mu kubeshya abafana babo kubihagarika.
Yagize ati “Nibyo hagiye habaho gupanga ibintu ntibigende uko twabiteguye ariko hariho n’abagendera ku mazina yacu bagatangaza ko tuzaza kandi tutavuganye, rwose batubabarire barekere aho kubeshya abanyarwanda. Turabitekereza kuza ariko ntituramenya neza igihe. Mbabwiye ngo tuzaza igihe iki n’iki naba mbabeshye.”
Meddy akomeje ibikorwa bye bya muzika kandi akaba anahamya ko ibyagiye bivugwa cyane by’umwuka mubi hagati ye na Lick Lick ataribyo.
Asaba abakunzi be gukomeza kubaba hafi no kubashyigikira, ndetse akanabashimira uburyo bakomeza kubagaragariza ko babakunze cyane n’ubwo hashize igihe kinini batababona, akaba abasezeranya ko babazirikana kandi igihe kizagera bagataramana amaso ku maso.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
meddy muraberanye cyane pee! ahubwo fatiraho kuko uwo mwana arabikora neza; ark meddy ujye ubizirikana yuko njye umutima wanjye nucika ntaravugana nae basi ijambo rimwe gsa bizambabaz cyane pee kko ndagukunda bitangaje sinanona uko mbivuga! gsa courage kbx Imana izagushyigikire nkuko natwe tugushyikira .
I LOVE YOU MORE!!!!!!
Meddy komereze ah uriya mwana ninota pe! ateye neza ndumufana wa The ben cyane knd ndamukunda Ndukunda indirimbo.zabo
kbx meddy muraberanye cyane!!! ! fatiraho kd Imana izabagende imbere; ark hagataho umutima wanjye nugera igihe cyo gucika ntaravugana nae ngo umbaze amkuru mz nkusubize ibyo gsa basi nkr pee bizambabaza cyanee
I LOVE YOU MORE
meddy ni umwana wavukanye umugisha pe! numuntu abantubibazaho cyane gusa ubwo aheruka hano inyamata yabu gesera nabonye asigaye arenze pe! meddy turagukunda kandi turagushyigikiye 100%
Meddy n’umusaza ahubwo tumuhayikaze nagire aze adutaramire kd ndabizi azarusha The Ben !!!
meddy ndagukunda sinzi uko nabisobanura
Meddy ndamwemera cyane ahubwo iyaba yazaga vuba kuko ndashaka kumureba amaso ku maso!!
njenkumunyeshuri wiga mu s.5Science kisoro-uganda mbona nabanka medy bishobotse kandi nkaba nifuza kumuzamureba namaso aharihose bigup 4rm ur fun en muscian to be!
MEDDY ARASHWANYAGUZAPE!!NKIJYIKONA.
meddy urukundo nimpano yaburi wese
nibyiza,pe
meddy.ndakwifurije imigisha muvyukora gusa nuyo mwana ndabona atari bibi muri kumwe
amarangamutima niwo uyaze meddy