Anita Pendo ntavuga rumwe n’abumva ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel

Umunyamakuru, umukinnyi wa filime akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo, ngo ntiyiyumvisha abavuga ko adashobora kuyobora igitaramo cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) bashingiraho.

Abivuga nyuma y’uko uyu muhanzi atumiwe kuyobora igitaramo cya Gospel mu gihugu cy’u Burundi atumiwe na Eddy Kamoso ariko nyuma yo kumenya aya makuru abantu banyuranye bahita batangira kuvuga ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel ngo kuko adakijijwe.

Anita Pendo ngo ntiyumva icyo abavuga ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel bashingiraho.
Anita Pendo ngo ntiyumva icyo abavuga ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel bashingiraho.

Tukimara kubona ayo makuru agenda acicikana twifuje kuganira na Anita Pendo ngo twumve icyo abivugaho adutangariza ko yishimiye gutumirwa kuyobora kiriya gitaramo kandi ko ari cyo cya mbere cya Gospel agiye kuyobora.

Mu kiganiro gito twagiranye Anita Pendo yatubwiye ko na we yatunguwe anatubwira ko Eddy Kamoso ari we wamuhamagaye ngo arashaka ko haba itandukaniro n’ibindi bitaramo bya Gospel.

Ya ati: “Nanjye naratunguwe kandi nishimiye ko ari concert ya mbere ya Gospel ngiye kuyobora akaba ari igitaramo gitandukanye n’ibindi bitaramo nyobora. Ndumva nishimye mfite n’amatsiko menshi.”

Tumubajije icyo yabwira abavuga ko atari akwiriye kuba Mc muri icyo gitaramo ngo kuko adakijijwe yadusubije agira ati: “Cyore, ibyo se babikura he? None se ukijijwe bamubwirwa n’iki? Twese turi abana b’Imana kandi buriya njyewe ibyanjye ndabizi, kuko ndasenga cyane n’agakiza nkarimo pe. Gusenga ni na ryo banga nkoresha haba mu kazi no mu buzima busanzwe.”

Igitaramo Anita Pendo azabera Mc ni igitaramo cyiswe “Moto Concert” cyateguwe na Eddy Kamoso wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nk’umuvugabutumwa n’umunyamakuru mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi.

Pendo no ku bu dj arebaho.
Pendo no ku bu dj arebaho.

Muri iki gitaramo hazaba harimo umuhanzi Esther Wahome wo mu gihugu cya Kenya, abahanzi batandukanye b’i Burundi nka Adora, Nitereka Aime, One Nation Gospel, Three in One n’abandi. Hazaba kandi harimo n’abahanzi nyarwanda aribo Gogo na Emile Nzeyimana.

Iki gitaramo kizabera ahazwi nko kuri “Musee Vivant” i Bujumbura ku wa 27 Werurwe 2015 guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (15h00) aho kwinjira bizaba ari amafaranga 3000 y’Uburundi (Frbu) ugahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Bukeye bwaho tariki 28 Werurwe 2015 hakaba icyo bise “Concert VIP” ku Kiyaga cya Tanganyika (Club du Lac Tanganyika) saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) aho kwinjira bizaba ari 10000 Frbu.

Anita Pendo azerekeza i Burundi ku munsi nyir’izina w’igitaramo. Ni ukuvuga tariki 27 Werurwe 2015 ariko akaba ataramenya neza amasaha azagenderaho kuko ngo hakiri igihe.
Akomeza avuga ko ari mu myitegura ashaka ibyo azambara ndetse anihugura mu ijambo ry’Imana.

Anita Pendo kandi kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 ngo aribuze kuba ari umushyushyarugamba mu biroro byo kwambika ikamba Nyampinga 2015 na Rudasumbwa muri Kaminua ya Mount Kenya bibera i Gikondo ahajya habera imurikagushwa (Expo Ground) i saa kumi n’imwe.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

abavuga bansyo bashingiye kuki

SORAM yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka