Nyina wa Zuchu yahakanye iby’urukundo rw’umukobwa we na Diamond Platnumz

Khadija Kopa, nyina wa Zuchu yahakanye ko atazi ibimaze iminsi bivugwa ko umukobwa we akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, kuko atarigera amumwereka nk’umuntu bazashyingiranwa.

Nyina wa Zuchu yahakanye iby'urukundo rw'umukobwa we na Diamond Platnumz
Nyina wa Zuchu yahakanye iby’urukundo rw’umukobwa we na Diamond Platnumz

Uyu mubyeyi usanzwe na we ari Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Taarab, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na Wasafi Media, avuga ko iby’urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz ntabyo azi uretse kwirirwa abibona ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru K24tv cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko uyu mubyeyi yavuze ko Zuchu ataramugaragariza umukunzi ndetse ko abashyingira umukobwa we Diamond Platnumz kwaba ari ukwibeshya kuko atigeze abishyira ahabona nk’uko umuco wabo ubiteganya.

Yagize ati “Ntabwo nzi ibijyanye n’iby’urukundo rwe, kuko umubano twe nk’abantu bakuze tuzi neza ndetse nk’uko umuco wacu ubivuga, ni igihe umuntu aje akimenyekanisha mu muryango tukamumenya, iby’uwo mubano wabo rero simbizi, muzabimwibarize.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta nkwano Diamond Platnumz yari yatanga ku mukobwa we byatuma abantu bavuga ko bombi bitegura kubana, ndetse ashimangira ko hashobora no kuzaza abandi batari Diamond.

Ati: “Ariko ntabwo arashinga urugo kuko nta nkwano twari twakira. Niba hari umuntu ufite amafaranga azaze rwose, kuko ntibinasaba ko agomba kuba afite menshi. Simba [Diamond Platnumz] ntabwo aramugira umugore we cyangwa ngo azane inkwano, ntabwo ari umugabo we nta n’ubwo ari na fiancé, uwo ari we wese ashobora kuza.”

Diamond na Zuchu bamaze igihe bavugwa mu rukundo
Diamond na Zuchu bamaze igihe bavugwa mu rukundo

Hashize igihe mu gihugu cya Tanzania handikwa inkuru z’urukundo rw’umuhanzikazi Zuchu na boss we, Diamond Platnumz. Gusa rimwe bakagenda babihakana ariko bigatandukana n’ibikorwa byabo mu ruhame.

Bwa mbere bijya guca amarenga, hari muri Werurwe 2022, ubwo amwe mu mafoto yafashwe Zuchu na Diamond Platnumz bari gukora amashusho y’indirimbo yabo bise Mtasubiri yajyaga hanze bagaragara bari kugirana ibihe byiza basomana. Ni ibintu byahise bitangira gukwirakwizwa ko bari mu rukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYO NIBYIZA BARANABERANYE

MANISHIMWE GADI yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka