Kim Kardashian yaruciye ararumira ubwo yabazwaga umwiza hagati ya Messi na Cristiano

Umunyamidelikazi w’icyamamare Kimberly Noel Kardashian Kim Kardashian yaruciye ararumira ubwo yabazwaga uwo afata nk’igihangange ku isi muri ruhago hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.

Uyu munyamideri ubarirwa amamiliyali y’amafaranga atunze, yanze kugira icyo avuga kuri izo mpaka zihora zizamurwa iteka n’abakunzi bumupira w’amaguru nyuma yo kureba umukino wahuzaga ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa na Al-Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo.

Uyu mugore aherutse kugaragara ku kibuga ubwo Lionel Messi yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer) muri ekipe ya Inter Miami.

Lionel Messi w’imyaka 36 yatwaye ‘Ballon d’Or’ zirindwi ndetse byitezwe ko ashobora kongera kwegukana iki gihembo muri uyu mwaka, nyuma y’uko yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ni umukino Kim Kardashian yarebye Ari kumwe n’umuhungu we ndetse Messi aza no kwitwara neza atsinda igitego cyahesheje amanita atatu ikipe ye ya Inter Miami.

Uyu mugore w’imyaka 42, si we wenyine waje kwihera amaso aho Messi aconga ruhago kuko yagaragaye arikumwe na Serena Williams wamamaye ku isi mu mukino wa Tennis ndetse n’igihangange muri basketball, LeBron James.

Kim Kardashian akimara kureba umukino wa Lionel Messi yaje gufata indege ye bwite ari kumwe n’umuhungu we, yerekeza mu Buyapani kureba Ronaldo umaze igihe ari umukeba wa Messi.

Aha mu Buyapani niho ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saoudite ya Cristiano Ronaldo yakiniraga umukino wa gishuti na Paris St Germain urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Kim Kardashian yaje kubazwa na shene ya YouTube ya iShowSpeed, guhitamo hagati y’ibi bihangange byombi muri ruhago uwo abona arusha undi maze asubiza agira ati: “Bombi. Twagize ibihe byiza batweretse umukino mwiza, mbakunda bombi.”

Iki gisubizo cya Kim Kardashian cyitanyuze benshi ntago cyaje gisa nk’icyumuhungu we kuko yavuze ko hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo uwo abona urenze undi ari umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.

Iyi ntambara yo guhitamo umwiza hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo iherutse no kugera ku muhanzi ukomoka muri Nigeria, Wizkid ubwo yarimo aganira na Radiyo ‘Red Radio’ maze umunyamakuru amusaba guhitamo umwiza yaba bombi.

Wizkid mu gusubiza umunyamakuru aseka yagize ati: “Si nkunda kureba ruhago ariko ndatekereza umwiza ari Cristiano Ronaldo. Niko mbibona ariko kandi ntabwo nakwirengagiza ko bose ari abahanga’’.

Wizkid ntibyamworoheye kuko yahise yibasirwa n’abafana ku mbuga nkoranyamabaga aho benshi bahise bamwita indyarya n’umubeshyi kuko yarasanzwe avuga ko akunda Messi.

Bamwe bahise bamwibutsa ko ubwo igikombe cy’isi cya 2022 cyabaga yarashyigikiye Messi n’ikipe y’igihugu ya Argentine, biza kurangira ari nayo yegukanye igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka