Dolly Parton yashimye Beyoncé ukomeje kwandika amateka mu njyana ya Country Music

Umwamikazi w’injyana ya country music, Dolly Rebecca Parton yashimye byimazeyo Beyoncé ukomeje gukora amateka muri iyi njyana, nyuma yo gushyiraho agahigo we atigeze akora, aho indirimbo ye yayoboye urutonde rwa “Billboard Hot 100”, rushyirwaho ubwoko bwose by’injyana.

Dolly Parton yashimye Beyoncé ukomeje gukora amateka mu njyana ya Country Music
Dolly Parton yashimye Beyoncé ukomeje gukora amateka mu njyana ya Country Music

Dolly Parton, yarase amashimwe Beyoncé, nyuma y’uko yanditse amateka ku rubuga rwa ‘Billboard Hot 100’, kubera indirimbo ‘Texas Hold’ Em’ yaje ku mwanya wa mbere kuri uru rubuga rushyirwaho ubwoko bw’injyana zitandukanye ndetse iba indirimbo ya mbere yo mu njyana ya ‘Country’ y’umugore igeze kuri uyu mwanya.

Dolly Parton w’imyaka 78, utarigeze ukora amateka nk’ayo Beyoncé ari gukorera injyana ya country music, mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati: “Ndi umufana ukomeye wa Beyoncé ndetse nshimishijwe no kuba ari gukora alubumu ya country, ndagushimiye cyane ku bw’indirimbo yawe itoboye Billboard Hot Country. Ntegerezanyije amatsiko menshi kumva alubumu yose.”

Beyoncé Giselle Knowles-Carter, mu cyumweru gishize nabwo yari yakoze andi mateka yamugize umwiraburakazi wa mbere washyizeho agahigo indirimbo ye iyobora urutonde rwa Billboard ariko byumwihariko rujyaho injyana ya country gusa “Billboard Country chart”.

Indirimbo yatumye uyu mugore akora amateka yitwa “Texas Hold ‘Em” akaba aherutse kuyishyirira hanze rimwe n’iyitwa “16 Carriages” zikazaba zizaba zigize album ya cyenda yise “Renaissance, Act II” izajya hanze tariki 29 Werurwe uyu mwaka.

Muri Podcast y’ikinyamakuru Billboard cyakoze na Katie na Keith ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare, ku busesenguzi ku mateka Beyoncé akomeje gukora, benshi batanze ibitekerezo bagaragaza ko uyu mugore w’imyaka 42, yaba agiye guhindura injyana agatangira gukora umuziki wa country music nk’uko Dolly Parton yabigenje akava mu njyana ya Pop.

Mu myaka y’1970 na 1980, Dolly Parton wamamaye muri country music nibwo yahagaritse gukora injyana ya Pop ndetse alubumu yakoze icyo gihe “Rock Star”, yatumye ashyirwa ku rutonde rw’ibihangange ruzwi nka “Rock & Roll Hall of Fame.”

Dolly Parton, yagaragaje kandi ko ashimishijwe no kuba injyana ya country music itangiye kwambukiranya ibiragano igakorwa na bamwe mu bahanzi bakunzwe kandi bafite amazina akomeye n’urubuga rwakongera kuyiha ubuzima.

Beyoncé yaherukaga kugira indirimbo ya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Kamena ya 2022 ubwo indirimbo ye yitwa ‘Break My Soul’ yasohoye kuri album ye ya munani yise ‘Renaissance’ yaje kuri uyu mwanya wa mbere ikawumaraho iminshi ibyumweru 3

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka