Coronavirus itumye Perezida George Weah akora mu nganzo

Mu gihe abayobozi bakuru mu bihugu byo ku isi batanga ubutumwa ku baturage babo, bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, bakoresheje inyandiko zinyuranye, imbwirwaruhame zinyura ku bitangazamakuru, Perezida wa Liberia George Weah, we yakoze mu nganzo aha ubutumwa abaturage be abicishije mu ndirimbo.

Perezida George Weah yatanze ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus abinyujije mu ndirimbo (Ifoto: Hiiraan Online)
Perezida George Weah yatanze ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus abinyujije mu ndirimbo (Ifoto: Hiiraan Online)

Afatanyije n’abahanzi bazwi cyane mu njyana ya Gospel, iririmbwa cyane n’abahimbaza Imana, yahimbye indirimbo ndetse aranayiririmba, atanga ubutumwa ko buri muturage wese arebwa n’ikibazo ndetse ko ari inshingano kwirinda no kurinda abandi.

Muri iyo ndirimbo, harimo amagambo avuga ati: « Ashobora kuba nyoko, ashobora kuba so, basaza bawe na bashiki bawe. Twese dufatanye turwanye icyo cyago.»

Perezida George Weah wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru, yahisemo gutanga ubutumwa mu ndirimbo, kuko mu gihugu cya Liberia, ibijyanye n’ikoranabuhanga rya Internet rikiri hasi cyane, abaturage batabona amakuru yihuse ku mbuga nkoranyambaga, ariko hafi ya bose bakaba bashobora kumva Radio.

Si Perezida George Weah gusa ukoze indirimbo atanga ubutumwa bwo kirinda Coronavirus, mu bihugu byinshi abahanzi bagiye baririmba indirimbo zitanga ubutumwa bwo kwirinda.

Umva indirimbo yo kurwanya Coronavirus yakozwe na Perezida George Weah.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka