Burna Boy amaze kumvwa n’abarenga miliyari kuri Audiomack

Urubuga rwa Audiomack rucuruza imiziki rwatangaje ko umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria yaciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere aho abarenga miliyari imwe bamaze kumva indirimbo ze.

Iyi ntambwe Burna Boy yagezeho, yatumye afatwa nk’umuhanzi w’umunyafurika umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy, aherutse gukora amateka yamugize Umuhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika wagurishije amatike ibihumbi 80 yose y’igitaramo agashira ku isoko.

Ni igitaramo cyabaye tariki 3 Kamena 2023, kuri London Stadium yakira abantu ibihumbi 80, kiri mu byo yateguye bizenguruka isi mu kumenyekanisha album ye ya gatandatu yashyize hanze umwaka ushize yise ‘Love, Damini’ iriho indirimbo 19.

Audiomack yavuze ko aka gahigo ka Burna Boy, karushijeho kugaragaza imbaraga uru rubuga rukomeje kugaragaza mu guhuza abahanzi n’abafana babo mu mpande z’Isi.

Burna Boy yashimiye abakunzi be na Audiomack, agira ati: “Ndishimye bidasanzwe kandi nejejwe n’urukundo rwinshi ku bantu bose babashije kumva umuziki wanjye kandi bakomeje kunshigikira.”

Burna Boy, mu myaka irenga icumi amaze akora umuziki, afatwa kugeza ubu nk’ishyiga ry’inyuma mu muziki wa Afurika.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy, album ze ebyiri ziheruka, harimo iyo yashyize hanze mu 2020 yise ‘Twice As Tall’ na ‘Love, Damini’ yashyize hanze mu 2022, zombi binyuze kuri Audiomack, abarenga miliyoni 300 babashije kuzumva.

Jason Johnson, Visi Perezida wungirije ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Audiomack yagize ati: “Twakomeje gushyigikira Burna Boy kuva agitangira urugendo rwe. Twishimiye bidasanzwe kuba twaragize uruhare mu rugendo no gushyigikira iterambere rye nk’umuhanzi.”

Aka gahigo uyu muhanzi yagezeho lake kiyongera ku gihembo yahawe mu Ukwakira 2021, na Audiomack cyo kuba yaragejeje abarenga miliyoni 300 babashije kumva umuziki we kuri uru rubuga.

Burna Boy amaze gusohora albumu eshanu kuva yatangira urugendo rwe nk’umuhanzi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Like To Party’ muri 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka