Britney Spears yatangaje ko yigeze gukuramo inda ya Justin Timberlake

Umuhanzikazi Britney Spears yavuze ko yigeze gutwita umwana wa mugenzi we Justin Timberlake, ariko biza kurangira bombi bafashe icyemezo kigoye cyo kuyikuramo.

Justin na Briteny ahagana mu 2000
Justin na Briteny ahagana mu 2000

Justin w’imyaka 41 na Britney w’imyaka 42 bahuye bwa mbere bakiri abana kuri Mickey Mouse Club, batangira gukundana mu 1999 Britney afite imyaka 17.
Mu gitabo cye gishya yanditse ku buzima bwe ‘The Woman In Me’ kizasohoka ku itariki 24 Ukwakira, Britney yavuzemo ko yatwaye inda ya Justin ubwo bari bakiri mu rukundo rwinshi.

Amakuru yanditswe na People Magazine yahishuye ko abo bigeze gukundana kakahava, ngo batavuze rumwe ku byo gukuramo iyo nda, ndetse Britney yemeza ko Justin atigeze anyurwa no gutwita kwe, kubera ko ngo bari bataritegura kwakira umwana mu buzima bwabo kuko bari bakiri bato.

Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TMZ, abantu ba hafi cyane ya Britney ngo bavuze ko yasobanuye ko yarezwe n’umuryango utaremeraga ibyo gukuramo inda, kandi ngo yifuzaga kubyarana na Justin akimara kumenya ko atwite mu 2000.

Justin na Briteny ahagana mu 2000
Justin na Briteny ahagana mu 2000

Gusa ntabwo ari ko byagenze kuko bakomeje kubijyaho impaka cyane birangira bemeje ko bagomba gukuramo inda.

Hagati aho hari amakuru avuga ko Justin Timberlake ufatwa nk’umugabo ukunda kwiruka inyuma y’abagore yamaze igihe abirwaye, ndetse ngo Britney Spears nawe yirinze kubishyira hanze, usibye gusa mu bantu b’inkoramutima ze.

Justin Timberlake ntacyo aratangaza kuri iyo nkuru, ariko hari amakuru avuga ko ngo afite amatsiko yo kumenya ibindi bikubiye muri icyo gitabo cya Britney Spears.
Bashwanye mu 2002 bamaranye imyaka itatu, Britney yisangira umubyinnyi w’Umunyamerika witwa Kevin Federline, amubyarira abahungu babiri Sean na Jayden.

Igitabo cya Britney Spears
Igitabo cya Britney Spears
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tekereza kwigamba wishe umuntu.Kimwe n’abandi ba stars batabarika,uyu mugore yaryamanye n’abagabo benshi.Nabyo ntiyumva ko ari icyaha.Kuba abantu benshi batuye isi bakora ibyo imana itubuza,bituma iyi si imera nabi.Niyo mpamvu ku munsi wa nyuma,imana izabakura mu isi,igasigaza gusa abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko bible ibyerekana.Nyuma yaho,izaba paradis,ituwe n’abantu birinda gukora ibyo imana itubuza.Shaka imana cyane,we kwibera mu by’isi gusa,nibwo nawe uzayibamo.

mahame yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka