Rihanna ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki ku izina rya Rihanna n’umugabo we ASAP Rocky bibarutse umwana wabo wa kabiri (ubuheta) w’umukobwa.

Rihanna yibarutse ubuheta bwe
Rihanna yibarutse ubuheta bwe

Amakuru yashyizwe hanze nibinyamakuru bitandukanye avuga ko uyu muhanzikazi ukomoka. uri Barbados yibarutse uyu mwana we w’umukobwa tariki 9 Kanama 2023.

Ikinyamakuru Mediatakeout cyatangaje ko amakuru gikesha abantu ba hafi yo mu muryango w’aba bombi w’umukobwa ndetse kandi ko yavutse nta kibazo, afite ubuzima bwiza.

Uyu muherwekazi ubarirwa mu batunze ama miliyari y’amadolari muri Gashyantare uyu mwaka nibwo yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka ubuheta ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cy’amateka yakoze nyuma y’imyaka ine adakandagira ku rubyiniro.

Rihanna n'umugabo we bibarutse ubuheta
Rihanna n’umugabo we bibarutse ubuheta

Rihanna icyo gihe yataramiye abakunzi be mu mukino wa Super Bowl, ndetse ubwo yari ku rubyiniro yakunze gukora ku nda cyane agaragaza ko atwite ibintu byatumye atabyina cyane nk’uko benshi bari babimumenyereyeho.

Kugeza ubu amakuru avuga ko Rihanna ndetse n’umwana we bose bameze neza, aho bari kuruhuka mu nzu ye n’umugabo we iherereye I Los Angeles.

Rihanna w’imyaka 34, yigeze gutangariza ikinyamakuru cya British Vogue, ko yifuza kubyara abana batatu cyangwa bane mu myaka 10 iri imbere ati: “Nzi ko nifuza kuzabaho mu bundi buryo. Nzabyara batatu cyangwa bane.”

Ibi ni nyuma y’uko benshi mu bakunzi be batunguwe no kumubona atwite nyuma y’amezi icyenda yibarutse imfura ye yitwa RZA.

Rihanna ubwo yagaragazaga bwa mbere ko atwite
Rihanna ubwo yagaragazaga bwa mbere ko atwite

Ndetse Rihanna akimara guhishura ko akuriwe byaje kwemezwa na Rolling Stone ko bidasubirwaho ategereje umwana we wa kabiri.

RZA Althelson, umwana wa mbere w’imfura wa Rihanna na ASAP Rocky yavutse ku ya 13 Gicurasi 2022. Rihanna ubu ni umubyeyi wishimye nk’uko yahoraga abitangaza ko yifuza kuzaba umubyeyi akita ku muryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mudamu w’umu Star,akunda abagabo cyane.Yakundanye na benshi.Niko aba Stars bamera.Baba bashaka kwishimisha gusa.Byitwa ko "bali mu munyenga w’urukundo",ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 17,bose batandukana.Niko byabaye kuli Rihanna wabanye n’abagabo 7;Jennifer Lopez wabanye n’abagabo 4,Beyonce wabanye n’abagabo 9;ZARI umaze kubana n’abagabo 3.Tudashyizemo abagabo batabarika baryamanye nabo.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma barimbuka,babure ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.Kwishimisha akanya gato,usuzugura Imana yaguhaye umubiri,ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).

butuyu yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka