• Inkangu yagwiriye inzu ihitana umubyeyi, abana be bararokoka

    Amajyaruguru: Ibiza byishe umugore n’umwana

    Mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, umuryango w’abantu batatu barimo umugore n’abana be babiri, baridukiwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira tariki 04 Gicurasi 2024, inzu barimo irabagwira, umubyeyi arapfa, abana be bararokoka.



  • Inzu ziri mu byangijwe n

    Ngororero: Babiri bishwe n’ibiza, barateganya kwimura imiryango 257

    Abana babiri b’abakobwa bo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero bagwiriwe n’inzu bari baryamyemo bahasiga ubuzima, nyuma y’uko inkangu ikubise iyo nzu igasenyuka, tariki 03 Gicurasi 2024. Abapfuye umwe yari afite imyaka 18, undi afite imyaka 9.



  • Nyabihu: Igiti cyagwiriye imodoka itwara abagenzi

    Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.



  • Imbangukiragutabara yaheze mu mugezi ikurwamo bukeye

    Kamonyi: Imodoka yari itwaye umurwayi yaheze mu mugezi

    Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba.



  • Kigali: Babiri bakekwaho kwica Noteri barashwe

    Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.



  • Gatsibo: Icyo ubuyobozi buvuga ku warokotse Jenoside wishwe anizwe

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mata 2024, abagizi ba nabi bishe banize umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Kantarama Immaculée, wari utuye mu Mudugudu wa Kumunini, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo.



  • Ibyo wamenya ku mpanuka y’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’

    Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukaba na Hoteli igenda mu kiyaga cya Kivu, bwasobanuye ibyerekeranye n’impanuka y’ubwo bwato bwagonze ibuye rinini riri mu Kivu, ababutwaye bakaba batari babashije kuribona.



  • Imodoka yagonze igiti, irenga umuhanda, igonga abari bugamye

    Nyanza: Impanuka yahitanye abantu batatu

    Mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki 26 Mata 2024 imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yavaga mu Karere ka Huye yerekeza i Muhanga yageze mu Karere ka Nyanza ahitwa i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana ikora impanuka abantu batatu bahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka.



  • Nyuma y

    Bimwe mu biraro biteye impungenge (Amafoto)

    Ibiraro ni bimwe mu bikorwa remezo byifashishwa na benshi, mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage, n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.



  • Abanyarwenya Dr Nsabi na Bijiyobija basezerewe mu bitaro bari barayemo

    Abakinnyi ba filime bazwi ku mazina ya Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.



  • General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko muri Jordan

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.



  • Imvura nyinshi yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero ufungwa

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.



  • Amafoto na Video byaranze umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda aba Ofisiye bashya 624

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko gutakaza ubuzima uri mu Gisirikare ari ubutwari. Ibi yabitangaje tariki 15 Mata 2024 mu ijambo rye nyuma yo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye 624 abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.



  • Perezida Kagame yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba Ofisiye 624

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba ofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.



  • Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse mu bwiherero

    Abantu batatu batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’ikigo cy’amashuri cya GS Cyuve, ryari rimaze iminsi ryaraburiwe irengero, ritahuwe mu bwiherero bw’urugo rw’uwitwa Nyirangendahimana Elisabeth wakoraga isuku kuri icyo kigo.



  • RIB yafunze abakoreshaga inzoka n’akanyamasyo mu buriganya (Video)

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.



  • Umuhanda Ngororero - Muhanga wafunzwe n’ibiza

    Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024.



  • Nyarugenge: Yafatiwe mu cyuho acukura inzu y’umucuruzi

    Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare, mu ijoro ryo ku itariki 23 Werurwe 2024 umujura yafatiwe mu cyuho arimo acukura inzu y’umucuruzi.



  • Gisagara: Umuturage yakomerekejwe na Gerenade

    Harindintwari François wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe, Umudugudu wa Nyarugenge, biravugwa ko yageregeje kwiyahura akoresheje Gerenade ntiyapfa ahubwo iramukomeretsa bikomeye ku maguru no ku maboko.



  • Impanuka yatumye umuhanda utaba nyabagendwa

    Impanuka y’imodoka yafunze umuhanda Kigali-Rwamagana

    Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu muhanda Rwamagana-Kigali umanuka mu Kabuga ka Musha, habereye impanuka y’imodoka nini ‘trailer tank’ ya mazutu yagonganye n’ivatiri, iyo modoka nini ya rukururana ifunga umuhanda ku buryo nta modoka n’imwe yashoboraga gutambuka.



  • Ruhurura bayipfunduye babura umuntu winjiyemo

    Kigali: Umusore yibye telefone ahita yinjira muri ruhurura

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, umusore yashikuje telefone umuntu wigenderaga n’amaguru, ahita yinjira muri ruhurura aburirwa irengero.



  • Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko yafunzwe akekwaho kwaka no kwakira ruswa

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.



  • Polisi isaba abubaka guteganya ibyakwifashishwa mu gihe habaye inkongi y’umuriro

    Mu bice bitandukanye hakunze kumvikana inkongi z’umuriro zatewe n’impamvu zitandukanye, ari na ko abari hafi bihutira gushaka uko bazimya bagakiza ibitarangirika. Bikunze kugaragara ko hari abaturage batazi uburyo bwo kwirinda no gutabaza inzego zibishinzwe, igihe habaye inkongi y’umuriro.



  • Ikarita igaragaza aho Akarere ka Nyabihu gaherereye

    Nyabihu: Umukuru w’Umudugudu yishwe, abantu batatu batabwa muri yombi

    Mugabarigira Eric wari Umukuru w’Umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, byamenyekanye ko yishwe n’abatahise bamenyekana, icyakora abantu batatu bakaba bahise batabwa muri yombi, hakomeza gukorwa iperereza.



  • Rubavu: Polisi yigishirije mu nsengero gahunda ya Gerayo Amahoro

    Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bwasanze abaturage mu nsengero kugira ngo bibutswe gahunda ya Gerayo Amahoro ifasha abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.



  • Rulindo: Imodoka ebyiri zagonganye

    Imodoka ebyiri zagoganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Carina yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser V8 yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.



  • Umuvugizi wa Polisi y

    Nta mutwe w’Abuzukuru ba Shitani uba mu Rwanda - Umuvugizi wa Polisi

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko nta mutwe cyangwa agatsiko k’abantu bitwa Abuzukuru ba Shitani baba mu Rwanda ndetse nta n’ababarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.



  • Ab’igitsina gore ni bo bibasirwa cyane n’icuruzwa ry’abantu

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje gufata indi ntera, ariko by’umwihariko kikibasira abagore kubera impamvu zitandukanye.



  • Amababi y

    Nyabihu: Barinubira abajura batema ibiti bakagurisha amababi mu bayakoramo imiti

    Abaturage bo muri imwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’abajura bakomeje kwigabiza amashyamba yabo bagakokora amababi y’ibiti bakayagurisha abashoramari bashinze inganda ziyakamuramo umushongi w’amavuta bivugwa ko yaba yifashishwa mu buvuzi.



  • Kamonyi: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi 18 barakomereka

    Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y’imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.



Izindi nkuru: