
Uyu musore yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports, nyuma y’uko ku wa 7 Gicurasi 2025 ayandikiye ayisaba ko basesa amasezerano kubera kudahemberwa igihe ndetse no kuba atari yahabwa amafaranga yose yaguzwe.
Fitina Omborenga, yagarutse mu myitozo nyuma yo gusubizwa icyo bisaba kugira ngo ave muri Rayon Sports aho yabwiwe ko mu gihe ashaka kujya hanze y’u Rwanda hagomba kwishyurwa ibihumbi 50 by’amadolari mu gihe ashakwa n’ikipe y’imbere mu gihugu hagomba kwishyurwa ibihumbi 40 by’amadolari. Ku ngingo yo kudahemberwa ku gihe Fitina Omborenga yari yatanze yasubijwe ko umushahara wa Mata 2025 uri gukorwa dore ko uwa Werurwe 2025 abakinnyi bawuhawe kuri uyu wa Gatanu.
Ibaruwa yose yose Rayon Sports yandikiye Fitina Omborenga imusubiza ku busabe bwe bwo gusesa amasezerano:
Turakumenyesha ko twakiriye ibaruwa yawe isaba gusesa amasezerano y’akazi ku giti cyawe. Nyuma y’isesengura ryimbitse ry’iyo baruwa n’amasezerano dufitanye, tubabajwe no kukumenyesha ko nta mpamvu yubahirije amategeko cyangwa ingingo z’amasezerano yatuma ibyo usaba byemezwa.
Nk’uko bikubiye mu masezerano yemewe wasinye ku wa 30 Kamena 2024, harimo ibiteganya ko iyo umukinnyi ashaka kuva mu ikipe mbere y’igihe amasezerano arangirira, agomba:
Kwishyura $50,000 USD mu gihe ashaka kujya gukinira ikipe iri hanze y’u Rwanda, cyangwa
Kwishyura $40,000 USD mu gihe ashaka kujya mu yindi kipe yo mu Rwanda.
Ibi bikomeza kuba mu bubasha bw’amategeko kugeza igihe amasezerano azarangirira, ni ukuvuga mu mwaka w’imikino 2025/2026.
Ku birebana n’amafaranga y’inkunga yo gusinya (signing fee) uvuga ko utishyuwe yose, turakumenyesha ko twamaze kwishyura 30,000,000 FRW nk’uko twari twabivuganye, naho asigaye 2,000,000 FRW azishyurwa mu gihe cy’amasezerano nk’uko byemejwe n’impande zombi, kandi ibi ntibishobora gufatwa nk’iseswa ry’amasezerano (breach of contract).
Ku bijyanye n’umushahara wawe n’andi mafaranga y’inyongera:
Turakumenyesha ko umushahara wawe n’aya "prime de match gagné" wayahawe buri gihe uko bikwiye,
Umushahara wa Mata 2025 uracyari gukorwa n’ishami ry’imari, kandi uzishyurwa mu buryo busanzwe,
Tunakumenyesha ko kugira ngo twubake umubano mwiza, twakomeje kukwishyura prime zirengeje izikubiye mu masezerano kugira ngo tugushimishe.
Biratangaje kubona wandikira ubuyobozi ibaruwa nk’iyi utabanje kugana inzego za administation cyangwa ukagaragaza ikibazo cyawe mu nzira zigomba gukurikizwa n’abakinnyi babigize umwuga. Ubu buryo bw’imikoranire butubahirije amategeko agenga imyitwarire n’itumanaho ry’imbere mu ikipe.
Kubw’ibyo byose, turanga ku mugaragaro ubusabe bwawe bwo gusesa amasezerano, uretse ubaye wujuje ibisabwa byose birimo no kwishyura amafaranga agomba gutangwa nk’uko amasezerano abiteganya.
Byongeye kandi, turakumenyesha ko hagiye gutangizwa iperereza ry’imyitwarire yawe n’isesengura rizakorwa n’akanama k’imyitwarire hashingiwe ku mategeko y’umwuga mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’itegeko ry’ikipe rigenga abakinnyi.
Turagusaba gukomeza kuzuza inshingano zawe nk’umukinnyi w’umwuga kandi tukakugira inama yo gukomeza kuganira n’ubuyobozi mu bwumvikane no mu mucyo.
Tubaye tukwifurije amahoro n’iterambere.
Bikorewe i Kigali kuwa 08/05/2025
TWAGIRAYEZU Thadee
Prezida Association Rayon Sports
Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, uzayihuza na Police FC ku Cyumweru, saa moya z’ijoro kuri Kigali Pele Stadium.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|