Abarimu 110 ba Karate bongerewe ubumenyi

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abakarateka, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye amahugurwa yahawe abigisha abandi yabereye muri Ecole Notre Dame Des Anges i Remera tariki 22 Nyakanga 2023.

Ni amahugurwa yateguwe mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubumenyi bw’abakina umukino wa karate ariko ahabwa abarimu nibura bafite kuva ku mukandara w’umukara kuzamura kugira ngo bajye gutanga ubumenyi ku bandi bigisha hirya no hino mu gihugu nk’uko byavuzwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, aganira na Kigali Today.

Yagize ati “Ni amahugurwa yo kongera ubumenyi mu bakarateka, twatumiye abo mu gihugu hose. Abarimu babigishije ni abarimu b’abarimu, ni abo dufite bafite imikandara yo hejuru ndetse bafite na tekinike ziri hejuru. Muri macye ni ukugira ngo berekane izindi tekinike aba barimu bandi baba bakwiriye kwigisha kuko karate ni ikintu umuntu yiga agakomeza yihugura. Icyo tuba dushaka ni uko ubumenyi batanga buba buri ku rwego rwiza, ni yo mpamvu y’aya mahugurwa.”

Uyu muyobozi wa FERWAKA yakomeje avuga ko aya mahugurwa afite n’icyo avuze ku mukino wa karate ku rwego mpuzamahanga nko ku mikino bitegura kwitabira hanze y’Igihugu.

Perezida wa FERWAKA Niyongabo Damien avuga ko ari amahugurwa azatanga umusaruro no ku mukino wa karate muri rusange
Perezida wa FERWAKA Niyongabo Damien avuga ko ari amahugurwa azatanga umusaruro no ku mukino wa karate muri rusange

Ati “Kuri karate muri rusange, icyo tugamije ni ukugaragara ku rwego mpuzamahanga, ejobundi muri Kanama 2023 tuzajyana ikipe y’igihugu mu mikino Nyafurika muri Maroc, ibi rero birabafasha mu kubaha ubumenyi bw’ibanze, ni amahugurwa yongera ubumenyi.”

Aya mahugurwa yatanzwe n’abarimo Maitre Sinzi Tharcisse ufite umukandara w’umukara urwego rwa karindwi, Rurangayire Guy ufite umukandara w’umukara urwego rwa kane, Niragire Samuel na we ufite umukandara w’umukara urwego rwa gatandatu ndetse na Bugabo Amile ufite umukandara w’umukara muri karate urwego rwa gatanu.

Sinzi Tharcisse ni umwe bakomeye mu mukino wa karate mu Rwanda uri no mu batanze amasomo
Sinzi Tharcisse ni umwe bakomeye mu mukino wa karate mu Rwanda uri no mu batanze amasomo

Tariki 5 Kanama 2023 Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo Kwibohora biteganyijwe ko rizabera mu karere ka Rubavu ari ku wa Gatandatu mu gihe tariki ya 6 Kanama 2023 abitabiriye irushanwa bose bazahurira ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Bamwe mu batangaga aya mahugurwa
Bamwe mu batangaga aya mahugurwa
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe icyemezo cy'uko bongerewe ubumenyi
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe icyemezo cy’uko bongerewe ubumenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka