Umulisa Joselyne yatangije umuryango uzazamura impano z’abana muri Tennis

Umunyarwandakazi akaba n’umutoza w’umukino wa Tennis mu Rwanda, Umulisa Joselyne, yatangije umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation, uje kuzamura impano z’abana bakiri bato muri Tennis mu Rwanda.

Umulisa Joselyne
Umulisa Joselyne

Ubwo yatangizaga uyu muryango ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumeru, umuyobozi wawo akaba ari na we wawushinze, madamu Umulisa Joselyne, mu ntego bafite nyamukuru harimo gufasha abana b’Abanyarwanda gukina umukino wa Tennis mu gihugu cyose, binyuze muri uyu mu ryango ndetse akavuga ko nibura buri myaka 2 bazajya baba bafite abana nibura 50, bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo gutangiza uyu muryango mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize w’i 2022, muri uyu mwaka, ibikorwa bya Tennis Rwanda Children’s Foundation bizibanda mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama ku ikubitiro, nyuma byerekeze mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerezuba n’Amajyepho.

Muri uyu muryango nk’uko bisobanurwa na Umulisa, bavuga ko kugeza kuri ubu abana babagana ari abafite imyaka nibura hagati ya 10 na 13, ku rugero rwa 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.

Umulisa Joselyne n'abafatanyabikorwa bari baje kumushyigikira
Umulisa Joselyne n’abafatanyabikorwa bari baje kumushyigikira

Umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi umwaka n’igice utangiye mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana nabo mu kubafasha kuzamura impano zabo, ngo ikaba ari intabwe ikomeye kuko watangiranye abana 8 gusa.

Agaruka ku mbogamizi bafite, Umulisa yagize ati "Imbogamizi ya mbere harimo ubuke bw’ibibuga abana bitorezaho, kuko usanga ibyinshi ari iby’amakipe bityo abana kubyisanzuraho bikagorana".

Ati "Nk’Umuryango ntabwo turabasha kugira ibibuga twigengaho byadufasha gushyira mu ngiro mu buryo bwihuse ibyo twiyemeje, ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka, no gukora ibishoboka byose byafasha abana gukina Tennis, kandi bakaryoherwa n’ibyiza biyibamo".

Umulisa umaze hafi imyaka 20 akina Tennis imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, yabitangiye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu 2003.

Phil Cox, Umuyobozi wungirije wa International Tennis Club
Phil Cox, Umuyobozi wungirije wa International Tennis Club

Yakiniye ikipe y’Igihugu mu marushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ni umwe kandi mu bakinnyi babaye nimero ya mbere mu Rwanda mu gihe kitari gito mu mukino wa Tennis.

Umulisa avuga ko nyuma yo kugana ku musozo wo gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga, yifuza gufasha abakiri bato gutera ikirenge mu cye, by’umwihariko mu kicyiro cy’abakobwa kuko asanga intera ikiri ndende hagati yabo na basaza babo.

Uretse ibi kandi, avuga ko yifuza inshuro imwe kuzabona umukinnyi w’u Rwanda ari ku rwego mpuzamahanga muri uyu mukino, bikazaba akarusho abaye ari umukinnyi wazamukiye muri Tennis Rwanda Children’s Foundation.

Bamwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu bazamukiye muri uyu Muryango, barimo Claude Ishimwe w’imyaka 16 ukinira ikipe y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka