U Rwanda rwakiriye FEASSSA ku nshuro ya kane

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko u Rwanda rurimo kwakira amarushanwa y’imikino ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo abaye ku nshuro ya 20. Ni amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Bigo by’Amashuri yisumbuye muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), akaba abereye mu Rwanda ku nshuro ya kane.

Amarushanwa ya FEASSSA y’uyu mwaka yatangiye ku itariki ya 17 Kanama 2023, akaba arimo kubera mu turere twa Huye na Gisagara kugeza ku wa 27 Kanama 2023. Gusa umuhango wo kuyatangiza ku mugaragaro uteganyijwe ku itariki ya 19 Kanama 2023, ukazakorwa na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine.

Aya marushanwa aba agizwe n’imikino 13 itandukanye harimo football, basketball, netball, handball, rugby, tennis, athletic, kogo n’iyindi. Yitabiriwe n’abanyeshuri ibihumbi 2,924 baturutse mu Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda na Zanzibar.

MINEDUC ivuga ko aya marushanwa agamije gufasha abanyeshuri bo mu karere, kumenya ibice bitandukanye byo mu bindi bihugu ariko baniga imico itandukanye yaho. Amakipe yitabira ni abiri aba yitwaye neza ku rwego rwa buri gihugu muri buri mukino, ukinwa muri aya marushanwa.

Imikino ya FEASSSA ibera buri mwaka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuva yatangira gukinwa mu 2001 uretse mu 2020 na 2021 itabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ibyo bihugu binyamuryango bya FEASSSA ni u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo ndetse n’Ikirwa cya Zanzibar.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa FEASSA mu 2005, runitabira imikino yose yakurikiyeho ndetse na rwo rwakira ayo marushanwa, ubu iyi ikaba ari inshuro ya kane.

Mu 2008 rwayakiriye ku nshuro ya mbere abera i Kigali, mu 2015 abera i Huye, mu 2018 abera i Musanze. Aya 2019 ari na yo aheruka yabereye i Arusha muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka