Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yatangiye kwitegura shampiyona ya Afurika 2024

Kuva ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, Amakipe y’u Rwanda y’abagabo n’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yatangiye umwiherero yitegura shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria izatanga itike yo kujya mu mikino Olempike 2024 kuva tariki 27/01 kugera tariki 04/02/2024.

Umutoza w’aya makipe Dr Mosaad Elaiut yahamagaye abakinnyi 32 muri rusange, barimo abakinnyi 16 bo mu ikipe y’abagabo ndetse n’abandi 16 bagize ikipe y’abagore, bose batangiye umwiherero banakora imyitozo yabereye ku ishuri rya Green Hills.

Amakipe y'u Rwanda yatangiye kwitegura shampiyona ya sitting volleyball muri Afurika izabera muri Nigeria muri Mutarama 2024.
Amakipe y’u Rwanda yatangiye kwitegura shampiyona ya sitting volleyball muri Afurika izabera muri Nigeria muri Mutarama 2024.

Ugereranyije n’abakinnyi 12 kuri buri ruhande baheruka kwitabira Igikombe cy’Isi cyabereye mu Misiri hagati ya tariki 11 na 18 Ugushyingo 2023, buri kipe yaba abagabo n’abagore yiyongereyemo abakinnyi bane bashya gusa muri rusange hakazasigara abakinnyi 14 bazitabira iyi shampiyona ya Afurika.

Imyitozo ikorwa hagati yo kuwa Gatanu no ku Cyumweru indi minsi bagahurira mu matsinda bitewe naho basanzwe bakinira.jpeg
Imyitozo ikorwa hagati yo kuwa Gatanu no ku Cyumweru indi minsi bagahurira mu matsinda bitewe naho basanzwe bakinira.jpeg

Imyitozo yakorwaga kabiri ku munsi kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru aho abakinnyi bahamagawe bahise basubira mu makipe baturukamo no mu bice basanzwe babamo, ari naho bakomereza imyitozo mu matsinda bitewe n’aho baturuka bakajya bahurira i Kigali buri mpera z’icyumweru hagati yo ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Mu bagore u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyikaba cyonyine cyo muri Afurika kugeza ubu cyitabiriye imikino ya Paralempike muri Sitting volleyball
Mu bagore u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyikaba cyonyine cyo muri Afurika kugeza ubu cyitabiriye imikino ya Paralempike muri Sitting volleyball

U Rwanda mu bagabo ruheruka gukina imikino Paralempike mu 2012 rufite amahirwe menshi yo kuzabona itike kuko Misiri bahangana yabonye itike mu gikombe cy’Isi giheruka kubera iwabo bityo ikaba izaza gukina iyi shampiyona idafite kinini irwanira.

Mu bagore u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyikaba cyonyine cyo muri Afurika kugeza ubu cyitabiriye imikino ya Paralempike muri Sitting volleyball
Mu bagore u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyikaba cyonyine cyo muri Afurika kugeza ubu cyitabiriye imikino ya Paralempike muri Sitting volleyball

Mu bagore naho u Rwanda ho rukaba rufite amahirwe menshi dore ko ruhora ruhanganye na Misiri kandi rukunda gutsinda nk’uko byagenze mu gikombe cy’Isi cya 2023 ruyitsinda imikino ibiri bahuye.

Iyi kipe kandi iheruka mu mikino Paralempike ya 2020 yabaye mu 2021 i Tokyo mu Buyapani yegukanyemo umwanya wa karindwi mu gihe kandi u Rwanda ari cyo gihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyitabiriye iyi mikino mu bagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka