Serena Williams ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri

Serena Jameka Williams, umwe mu bagore bamamaye mu mukino wa Tennis ku Isi we n’umugabo we Alexis Ohanian, bari mu byishimo byo kwakira Umwana wabo wa Kabiri.

Umuryango wa Serena Williams uri mu byishimo byo kwakira umwana wa kabiri
Umuryango wa Serena Williams uri mu byishimo byo kwakira umwana wa kabiri

Serena Williams abinyujije muri video yashyize ku rubuga rwa TikTok, yatangaje ko yibarutse umwana we wa kabiri w’umukobwa yise Adira River Ohanian.

Williams, amagambo yakurikije ayo mashusho yagize ati “Ikaze malayika wanjye mwiza.”

Amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga, amwerekana ateruye uwo mwana yibarutse mu byishimo byinshi ari kumwe n’umugabo we Ohanian, ndetse n’umukobwa wabo w’imyaka ine Olympia.

Ohanian yanditse ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, avuga ko yishimiye ko ubu mu muryango wabo huzuye ibyishimo n’urukundo.

Ati “Nishimiye kubamenyesha ko mu muryango wacu huzuyemo urukundo: havutse umukobwa wishimye kandi ufite ubuzima bwiza, na nyina ufite ubuzima. Ndanezerewe.”

Serena Williams yamaze ibihe muri Tennis bita ibyumweru 319, ari we mugore wa mbere ku Isi muri uyu mukino, ndetse yegukanye amarushanwa akomeye mu mukino wa Tennis ‘Grand Slam’ inshuro 23.

Alexis Ohanian, umugabo wa Serena Williams yereka umukobwa wabo murumuna we
Alexis Ohanian, umugabo wa Serena Williams yereka umukobwa wabo murumuna we

Umwaka ushize nibwo Serena Williams yasezeye muri uyu mukino, avuga ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu mugore muri Gicurasi uyu mwaka nibwo yemeje amakuru y’uko atwite, ubwo yifotozaga ku itapi itukuru mu birori bya Met Gala i New York.

Serena Williams wimyaka 41, uvukana na Venus Williams nawe wamenyekanye mu mukino wa Tennis, yemeranyije kurushinga na Alexis Ohanian, umwe mu bashinze urubuga rwa Reddit mu 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka