Mu Rwanda hatangijwe umukino mushya (AMAFOTO)

Ku mugaragaro mu Rwanda hamuritswe umukino mushya uzwi nka Pickleball, usanzwe ukinwa mu bihugu byateye imbere

Mu Rwanda hamaze gutangizwa umukino uzwi ku izina rya Pickleball, ukaba ari umukino ukomatanyije uwa Tennis n’uwa Tennis ikinirwa ku meza ariko bigatandukanira ku bikoresho byifashishwa n’ingano y’ikibuga.

Uyu mukino ukinishwa n'agakoresho kameze nk'umwuko
Uyu mukino ukinishwa n’agakoresho kameze nk’umwuko

Kamugisha Zacharie umwe mu bazanye uyu mukino mu Rwanda yatangarije itangazamakuru, ko mu gihe cya Covid-19 ari bwo uyu mikino wongeye kubyuka ubwo abantu benshi bashakishaga imikino yo gukina

Kugira ngo uze mu Rwanda, yabonye abantu bo ku birwa bawukina abona uraryoshye, umufasha kugabanya ibiro, ageze mu Rwanda asanga ni umwe mu mikino yabera u Rwanda, ukaba umukino bitagoye kuwiga kuko iminsi ibiri gusa ihagije.

Kamugisha Zacharie umwe mu batangije uyu mukino asobanura uko ukinwa
Kamugisha Zacharie umwe mu batangije uyu mukino asobanura uko ukinwa

Uyu mukino ushobora gutuma umuntu agira icyo ahugiraho, cyane ko ari umukino ushobora gutuma abantu batigunga.

Yasobanuye ko uyu mukino nyuma yo kubaka ikibuga cyawo cya mbere ubu bari muri gahunda yo kuwandikisha bakagira Federasiyo y’uyu mukino yemewe mu Rwanda

Yagize ati "Kugira ngo uzane ikintu gishya bisaba kwitinyuka n’ibitekerezo byinshi, mu miterere y’umukino ikibuga cya mbere cyarubatswe nakoresheje ubushobozi bwanjye bushoboka, ibisabwa ubu twegereye Minisiteri ya Siporo itwereka ibisabwa kugira ngo ribe Federasiyo izwi"

"Ndashishikariza abanyarwanda kuza gukina uyu mukino kuko uko bawukina kenshi bazawukunda,
kuko unafasha ubuzima muri rusange bw’umuntu"

Uyu mukino mu myaka ya 2021, 2022 na 2023 watoranyijwe uri gukwirakwira cyane kurusha indi, aho umwaka ushize habarurwaga abagera kuri Miliyoni hafi eshanu zikina uyu mukino

Uyu mukino ushobora gukinwa n'abantu babiri babiri cyangwa umwe umwe
Uyu mukino ushobora gukinwa n’abantu babiri babiri cyangwa umwe umwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka