Mu minsi ibiri irushanwa IRONMAN 70.3 rirongera kubera mu Rwanda

Abatuye mu Karere ka rubavu n’abakagenda barabarira iminsi ku ntoki, aho ubu habura ibiri gusa irushanwa rya IRONMAN 70.3 rikongera kubera muri aka karere ku nshuro ya 2, nyuma yo kuhabera umwaka ushize nanone mu kwezi nk’uku.

Abasaga 300 baturutse mu bihugu 29 barimo Abanyarwanda 60 nibo bitezwe muri aka karere k’amahubezi, muri iri rushanwa ridakunze kubera ku mugabe w’Afurika kenshi.

Ubusanzwe irushanwa Ironman 70.3 rikinwa n’abantu batabigize umwuga mu mukino wa Triathlon ugizwe n’imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndeste no koga.

Muri iri rushanwa, abakinnyi batangira basiganwa mu koga, nyuma bakegura amagare bagasiganwa, bagasoreza ku gusiganwa ku maguru.

Basiganwa ku ntera ingana ite?

Abitabiriye irushanwa rya Ironman 70.3 bagomba gusiganwa ku ntera y’ibilometro 70.3 cyangwa se ibilometero 130. Iyi ntera niyo igena icyiciro cy’umukino.

Ku igare, abarushanwa basiganwa ibilometero 90, bakongeraho 21.1 ku maguru, ndetse n’ikilometro 1.9 mu koga mu mazi.

Aba ari ibihe by'ibyishimo ku bakinnyi bitabiriye irushanwa
Aba ari ibihe by’ibyishimo ku bakinnyi bitabiriye irushanwa

Nk’uko twabigarutseho haruguru, si kenshi ndetse si na buri gihugu cyakira iri rushanwa mpuzamahanga, nk’aho muri Afurika rimaze kubera mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Maroc ndetse na Misiri.

Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri ya Siporo, Akarere ka Rubavu, urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Global Events Africa itegura Ironman 70.3, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka ku myiteguro y’iri rushanwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yashimangiye ko iterambere ry’uyu mukino rifite uruhare mu bukungu bw’Igihugu, no muri siporo by’umwihariko.

Ati “Ni igikorwa kigira inyungu nyinshi kuri siporo yacu. Usibye kuba kigaragaza ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kuba igicumbi cy’imikino, twishimiye ko ritanga akazi ku Banyarwanda, kuko ririnjiza cyane no mu ishoramari ry’Igihugu mu mpande zose.”

Abasiganwa bahera mu mazi
Abasiganwa bahera mu mazi

Inyungu z’umuturage ni izihe ku irushanwa nk’iri?

Reka dufatire urugero ku Karere ka Rubavu kazakira Ironman 70.3, ubusanzwe gakungahaye ku byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, ahanini bishingiye ku miterere yako nko kuba gakora ku kiyaga cya Kivu, bituma yaba abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda bavuye imihanda yose bagasura bigatuma hahora urujya n’uruza rw’abantu.

Kuza kw’irushanwa rya Ironman 70.3 bituma abaturage yaba abo muri aka Karere ka Rubavu ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice by’Igihugu, babonamo akazi mu buryo butandukanye.

Abacuruzi, amakoperative n’abashoramari ni bamwe mu bishimira irushanwa nk’iri mpuzamahanga, kuko bacuruza byinshi ndetse bakanabimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, aha wavuga nk’ibishingiye ku bukorikori, imideri n’imitako nk’umwihariko w’u Rwanda.

Ikindi cy’ingezi ni uko iri rushanwa ryamaze kujya muri gahunda ya Leta ya VISIT RWANDA igamije gushishikariza abantu gusura u Rwanda, imaze kwamamara ku Isi yose.

Aba ari umwanya wo gutembera u rwanda ku bataruzi
Aba ari umwanya wo gutembera u rwanda ku bataruzi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, avuga ko iri rushanwa uko ritegurwa kandi rikagenda neza, bitanga amahirwe yo kwakira Shampiyona y’Isi mu myaka iri imbere kandi icyizere gihari.

Yagize ati “Ubushize twakoranye n’inzego zose tugira irushanwa ryiza. Ubu bigomba kuba akarusho kuko muri uyu mukino twifuza kwakira Shampiyona y’Isi kandi bizagerwaho, kuko abaterankunga bose barishyigikiye. Twatanze ubusabe bwacu kandi turabyizeye.”

Ubwo irushanwa Ironman 70.3 riheruka kubera mu Rwanda muri 2022, Umurusiya Ilya Slepov ni we waryegukanye mu mikino yose, mu gihe ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yari igizwe na Ngendahayo Jeremy, Bigoyiki Eliezer na Muhayimana Japhet, yabaye iya mbere mu barushanwa nk’itsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka