Hatangiye gutoranywa abazahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Akarere ka Gatatu mu koga

Ku wa 9 Nzeri 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryatangiye igikorwa cyo gutoranya abakinnyi, bazaruhagararira mu mikino y’Akarare ka gatatu ruzakira mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Pisine ya Green Hills Academy irimo gukoreshwa kuko iri ku rwego Mpuzamahanga mu bipimo byemewe
Pisine ya Green Hills Academy irimo gukoreshwa kuko iri ku rwego Mpuzamahanga mu bipimo byemewe

Ni igikorwa iri shyirahamwe ryatangiriye ku ishuri rya Green Hills Academy, kuko ariho hari pisine ifite metero 50 z’Uburebure na 25 z’ubugari, bituma muri uyu mukino ifatwa nka ½ cya pisine olempike, kuko ubusanzwe yo iba ifite metero 100 kuri Metero 50.

Iri jonjora ryabanjirije andi yose azakorwa ryitabiriwe n’abakinnyi 120, guhera ku myaka 10 y’amavuko kuzamura baturutse mu makipe icumi hirya no mu gihugu, baje guhatana mu nyogo zogwa muri iyi mikino y’Akarere ka Gatatu harimo Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly muri metero 50, 100, 200 ndetse na 400.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Pamela, aganira na Kigali Today yavuze ko batangiye iki gikorwa kare, kugira ngo hazatoranywemo abeza nabo bazitoze bihagije bizabafashe gutanga umusaruro muri iyi mikino.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Pamela
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Pamela

Yagize ati “Twasanze ari ngombwa ko habaho amarushanwa yo gutoranya menshi, ngo tubone abahanga dufite ba mbere kandi banitegure bihagije kugira ngo mu gihe cyo kwitabira, tuzabe mu ba mbere bazatsinda. Ni yo mpamvu twifuje ko bakwitabira amarushanwa menshi bakagira amanota meza.”

Amakipe 10 yose agize Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda yitabiriye iri jonjora ry’ibanze, ni Les Dauphins SC, Rubavu SC, Aquawave SC, Cercle Sportif de Kigali SC, Mako Sharks SC, Gisenyi Beach Boys, SC Rwamagana Canoe & Aquatic Sports SC, Cercle Sportif de Karongi SC, Rwesero SC na Vision Jeunesse Nouvelle SC.

Biteganyijwe ko ijonjora rya kabiri rizaba mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri, ariko amajonjora akazakomeza kugeza no mu kwezi k’Ukwakira 2023, mbere y’uko imikino nyirizina itangira mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho izabera mu Karere ka Bugesera ndetse na Kicukiro.

Ubwo abakinnyi biteguraga gutangira kurushanwa
Ubwo abakinnyi biteguraga gutangira kurushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka