Buriye inzu, abandi ntibatinya ivumbi : Amafoto na Video byaranze isiganwa ry’imodoka

Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera habereye isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, isiganwa ryasusurukije benshi

Ni kimwe mu bikorwa bya siporo gihuza abantu benshi, benshi iri siganwa bakanarifata nka kimwe mu bikorwa abantu bitabira dore binahuzwa no kwidagadura, dore aho ryabereye haba hari umuziki, icyo kunywa n’ibindi bisusurutsa abantu.

Ku munsi wa mbere, bamwe buriye imiturirwa ngo bihere ijisho

Iri siganwa ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ubundi itorero risusurutsa abaje mu muhango wo kuritangiza, nyuma hakurikiraho agace ka mbere kazwi nka Super Stage

Nyuma imodoka ziyretse abakunzi ba Rally mu bice bya Kigali Convention Center

Mu mihanda ya Bugesera, bamwe baturutse Uganda abandi baturuka Kigali n’ahandi baza no kuryoshya Week-end.

Iri siganwa ryarimo ibihangange ku mugabane wa Afurika byahataniraga amanita yo kuyobora shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu modoka ari byo Yasin Nasser ukomoka muri Uganda wari uyoboye urutonde rw’Afurika, Jas Mangat nawe wo muri Uganda ndetse na Karan Patel (Kenya) wari ku mwanya wa gatatu.

Isiganwa byaje kurangira ryegukanywe na n’umunya-Kenya Karan Patel wari wanaritwaye mu mwaka ushize, ariko urutonde rwa Afurika rukomeza kuyoborwa na Yasin Nasser ukomoka muri Uganda

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Niyonzima Moise

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka