Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023 (Amafoto + Video)

Umunya-Kenya Karan Patel ni we wegukanye Isiganwa ry’amamodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023", ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda

Isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ryaberaga mu Rwanda ryasojwe kuri iki cyumweru i Bugesera, aho umunya-Kenya Karan Patel yongeye kwisubiza iri rushanwa yari yaranatwaye mu mwaka ushize.

Karan Patel wafatanyaga na Taussef Khan ni bo begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023
Karan Patel wafatanyaga na Taussef Khan ni bo begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023

Nyuma y’uko ku munsi wo ku wa Gatandatu umunya-Uganda Yasin Naser yakoze impanuka yatumye atitwara neza nk’uko byari byitezwe, kuri iki Cyumweru yari yitezwe aho yagombaga kuba ahanganye na Karan Patel n’ubundi bahanganiye umwanya wa mbere muri Afurika.

Mu isiganwa ryo kuri iki cyumweru, uduce 11 twakinwe twose muri rusange Karan Patel ari we wegukanye umwanya wa mbere, akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 16.5.

Gusa kuba Karan Patel yegukanye iri siganwa, ntibyatumye aguma ku mwanya wa mbere muri Afurika, kuko muri rusange nyuma y’iri siganwa umunya-Uganda Yasin Nasser ubu ni we uyoboye urutonde rwa shampiyona ya Afurika n’amanota 93, naho Karan Patel akagira 90.

Kigali Today ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba Rwanda Mountain Gorilla Rally
Kigali Today ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba Rwanda Mountain Gorilla Rally
Gakwaya Christian, Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu mamodoka
Gakwaya Christian, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka
Giancarlo Davite ukinira u Rwanda, ni we munyarwanda waje hafi (ku mwanya wa kane)
Giancarlo Davite ukinira u Rwanda, ni we munyarwanda waje hafi (ku mwanya wa kane)
Miss Kalimpinya ni we munyarwandakazi wenyine wakinnye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023, yabashije no gusoza isiganwa
Miss Kalimpinya ni we munyarwandakazi wenyine wakinnye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023, yabashije no gusoza isiganwa
Karan Patel wegukanye isiganwa
Karan Patel wegukanye isiganwa
Mayor wa Bugesera Mutabazi Richard yari yaje gukurikirana iri siganwa
Mayor wa Bugesera Mutabazi Richard yari yaje gukurikirana iri siganwa

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka