Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali yari izwi ku izina rya KIE, izakira Police Handball Club guhera saa yine za mu gitondo.
Gicumbi Handaball Club izakina na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye guhere saa yine i Gicumbi, naho APR Handball Club ikine na Nyakabanda Handball Club ku Kimisagara guhera saa yine za mu gitondo.
Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa kane, ikipe ya Ecole Secondaire Kigoma niyo iri ku isonga n’amanota icyenda, ikurikiwe na Groupe Scolaire Saint Aloys ifite amanota arindwi, naho APR HC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu.
Shampiyona ya Handball mu bagabo muri uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe icyenda; ariyo APR HC, Ecole Secondaire Kigoma, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali, GS Saint Aloys, Police HC, Gicumbi HC, Nyakabanda HC na GS Rambura.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBAKORE IMWITOZO IHAGIJE NAHO UMWAKUBAWUREKE