Abakongomani bakomeje kuza gushyigikira Les Leopards

Uyu munsi imodoka za Virunga Express ziherekejwe na polisi y’u rwanda zanyuze mu Ngororero zerekeza i Huye zitwaye abafana ba kongo.

Mu gihe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016, ikipe ya repubulika iharanira demokarasi ya Kongo icakirana n’iya Angola, abafana ba RD Congo bakomeje kwiyongera mu Rwanda. Ahagana mu ma saa sita z’amanywa, coasters 4 hamwe n’izindi modoka zari zambutse Ngororero zerekeza mu mujyi wa Huye.

Zimwe mu modoka zazanye abandi bafana b'abakongomani
Zimwe mu modoka zazanye abandi bafana b’abakongomani

Abari i huye bavuga ko hari abafana benshi b’iyi kipe, kandi ko bakomeje kuhasusurutsa nkuko Niwemfura Alphonse wo muri uwo mugi yabidutangarije kuri terefoni.

Aha basatiraga akarere ka Huye,bari barangajwe imbere na Polisi y'u Rwanda
Aha basatiraga akarere ka Huye,bari barangajwe imbere na Polisi y’u Rwanda

Mu gihe hari abakongomani bavuze ko abafana b’amavubi batangiye gutinya iyi kipe bakifanira Ethiopia ubwo iyi yatsindwaga 3-0, uyu munsi ngo biteguye kwereka abakongomani ko babari inyuma. Ugereranyije, abo bafana bambutse none baraba bageze mu mujyi wa Huye saa saba na mirongo ine n’itanu z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka