Yakoze imbabura ikoresha umufuka umwe w’amakara ku mwaka
Jonas Nkundumukiza wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe yavumbuye Imbabura ikoresha umufuka umwe w’amakara ku mwaka yifashishije itaka ryo mu mashyuza.
Iyo mbabura avuga ko yakoze mu rwego rwo kurwanya ubutayu no kurengera ibidukikije, ngo ikoresha amakara atatu agahisha ibiryo.
Avuga ko itaka riva ahaba amashyuza ryifashishwa mu gukora imbabura ziswe “cana make” mu kurondereza ibicanwa kugira ngo itemwa ry’amashyamba rya hato na hato rigabanuke.
Agira ati “Nkora imbabura tubasha gushyiraho udukara duke cyane, tugashyiraho ubutaka bw’amashyuza budufasha kurondereza ya makara. Mu gihe twakoreshaga umufuka w’amakara mu kwezi kumwe, wa mufuka tuwukoresha igihe kingana n’umwaka wose.”
Nkundumukiza akomeza avuga ko uretse no kuba ubu butaka bw’amashyuza bufasha kurondereza amakara, bubasha no gutanga ingufu z’amashanyarazi aho bwakwifashishwa mu gucomeka amaterefoni ngo bukaba bwanahagurutsa moteri.
Yagize ati “Iryo taka twasanze ribyara umuriro w’amashanyarazi ku buryo wacomekaho terefoni, ugacuranga radiyo cyangwa se ugashyiraho tereviziyo ukareba nta zindi ngufu, kandi twaje gusanga rihagurutsa moteri nta mazutu, tuzarimurika mu imurikagurishwa i Kigali.”
Uyu murimo Nkundumukiza yahanze ubasha kumuha amafaranga agera ku bihumbi 500 buri kwezi, dore ko yemeza ko abona isoko cyane cyane biciye mu imenyekanishabikorwa rye akora yifashishije amamurikagurishwa agenda aba hirya no hino mu gihugu.
Ibi bikorwa bya Nkundumukiza ngo ntaho bihuriye n’ubumenyi bwo mu ishuri kuko yize amashuri atandatu abanza gusa.
Avuga kandi ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera azageza umusaruro we no ku isoko mpuzamahanga kugira ngo abifashisha ibicanwa byinshi babigabanye.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo musore ndamushimiye,ahubwo yakora uko ashoboye akegera abaturage bo mu turere akabagezaho iryo terambere.Akaba yafasha urundi rubyiruko mu kwiteza imbere bihangira imirimo.
mudushakire nomero ze rwose
nibyiza cyane nadushyiririhe telefone ye
TWAYIKURAHE
Mwarakoze muzigeze mu turere twose tubabashe kuzigura
Mwiriwe, murakoze kuriyi nkuru, mwaduhaye telephone ko ibi bintu aribyiza. Ikindi iyi mbabura igura angahe? Murakoze.
turashaka muduhe numero za fone ze tumuhamagare tumubere abakiriya
uwo muntu yagize neza ahubwo muduhe numéro za telefone akoresha tumuhamagare tumubazeko azifit tumugurire
igura angahe?
uri umuntu w’umugabo kabisa ! nonese iyo mbabura igura igura angahe?