Uko umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 wizihijwe mu gihugu hose - AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga 2015 u Rwanda rwizihije imyaka 21 rumaze rwibohoye, umunsi wizihirijwe mu gihugu hose. Abanyamakuru bacu bakorera mu turere twose tw’igihugu badukurikiraniye uko imyiteguro yawo n’uko wizihijwe mu mafoto.
Uyu munsi mu karere ka Nyagatare waranzwe n’imyiyereko y’abamotari n’isiganwa ku magare ryazengurutse umuyjyi wa Nyagatare.
Mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, umunsi wo kwibohora wizihirijwe mu mudugudu w’Uruhimbi.
Mu karere ka Rwamagana, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kigabiro mu mudugudu wa Bacyoro, mu kagali ka Sibagire.
Mu karere ka Kirehe naho uyu munsi watangijwe n’urugendo rwakozwe n’abanyeshuri bagaragaza ibyagezweho mu myaka 21 ishize.
Mu karere ka Rwamagana ibirori byo kwibohora byizihizwe kuri Stade ya Cyasemakamba
Mukarere ka Nyamagabe uyu munsi wizihirijwe mu wa Nyarusange, mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka, aho ibirori byabereye ku rwego rw’akarere.
Mu karere ka Musanze, uyu munsi wizihirijwe mu midugudu itandukanye.
Mu karere ka RUhango naho uyu munsi witabiriwe n’abantu batandukanye.
Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru mu kagari ka Bukuba, Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yifatanyije n’abaturage mu kwizihiza Kwibohora 21.
Birakwiye umunyarwanda wese agomba kuzurikana uyu munsi.Tugomba kuwuha agaciro kawo natwe iwacu bywri bishyushye.
Birakwiye umunyarwanda wese agomba kuzurikana uyu munsi.Tugomba kuwuha agaciro kawo natwe iwacu bywri bishyushye.
UMUNSI MWIZA WO KWIBOHORA KURI TWESE .KANDI DUKOMEZE DUTERE INTAMBWE KUKO IBYO TUGERAHO UBU BIGENDA BIRUSHAHO KUBA BYIZA UKO IMINSI
IGENDA IHITA. TURANGAJWE IMBERE NA NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU PAUL KAGAME NTACYO TUTAZAGERAHO .BWACYA YARACITSE BURUNDU. AMAZI,
UMURIRO BYAGEZE KURI TWESE ,AMASHURI YO SINAKUBWIRA .