Wabigenza ute mu gihe indorerwamo (lunettes) zawe zakobotse?

Ibirahure by’indorerwamo (lunettes/glasses), bikunze gukoboka bitewe no kwikuba ku bintu bitandukanye. Bishobora gukoborwa n’ibyo zibikanye nabyo mu masakoshi y’abadamu, cyangwa se umuntu yazirambitse ku meza ibirahure bireba hasi.

Vaseline Colgate Lunettes
Vaseline Colgate Lunettes

Zishobora no kugucika zikagwa, muri ako kanya zikikuba hasi ugasanga ibirahure byasharutse, kandi nta bushobozi ufite bwo guhita ujya kubihinduza.

Dore umuti w’icyo kibazo

1. Fata akayiko gato k’amavuta ya Vaseline, n’umuti woza amenyo wa Colgate, ubivangire mu kantu gafukuye, uvangavange kugeza igihe bihindutse nk’igikoma gifashe. Colgate igomba kuba nyinshi kurusha Vaseline mbese iyikubye nka kabiri.

 Ibirahure byakobotse
Ibirahure byakobotse

2. Fata rwa ruvange urusige ku birahure by’indorerwamo zawe imbere n’inyuma ku buryo ibirahure bitagaragara.

3. Tegereza iminota 40 rwa ruvange ruse n’urwumiye ku birahure, hanyuma ufate igitambaro cyumutse gisa neza uhanagure rwa ruvange ariko usa n’urutsirima ku birahure igihe urimo kuruvanaho.

4. Fata agapuro kabigenewe gakoranye amazi (baby wipes) uhanagure ibirahure neza umareho rwa ruvange rwa Vaseline na Colgate, hanyuma ufate agatambaro kagenewe guhanagura ama lunettes (indorerwamo) uhanagure neza kugeza byumutse.

Wagira ngo ni nshya
Wagira ngo ni nshya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka