Ese koko Umukirisitu abujijwe kurya inyama ku wa Gatanu Mutagatifu?

Uwa Gatanu Mutagatifu ni umwe mu minsi mitagatifu itegura Pasika (Izuka rya Yezu), uri no mu minsi y’ikiruhuko (congé) igenwa na Leta. Mu guhimbaza uwo munsi, usanga bamwe mu bakirisitu by’umwihariko abasengera muri Kiliziya Gatolika, biyiriza, abo binaniye bakarya andi mafunguro ariko bakirinda inyama.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today by’umwihariko abageze mu zabukuru, barasobanura impamvu kurya inyama ku wa Gatanu Mutagatifu babifata nk’icyaha.

Umukecuru wo muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri ati “Inyama iyo uzirebye ubona umubiri n’amaraso, ntabwo rero rwaba turi mu kababaro k’urupfu rw’Umucunguzi wacu, ngo twongere turye ibigaragaramo amaraso”.

Arongera ati “Ubundi no mu muco, nta muntu waryaga inyama ari ku kiriyo uretse iby’ubu byateye, yego akaboga kararyoha ariko twakagombye kukigomwa tuzirikana umucunguzi wacu Yezu Kirisitu”.

Umusaza wo muri Paruwasi ya Busogo ati “Ngize imyaka 70 ariko sinigeze nkinisha kurya inyama ku wa Gatanu Mutagatifu. Abazirya bashirutse ubwoba. Uyu ni umunsi wo kwiyiriza no kwiyeza, kugira ngo tuzazukane na Yezu Kirisitu dutunganye”.

Mu kumenya icyo abahanga mu bya Kiliziya bavuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Rushigajiki Jean Pierre agira icyo avuga ku bijyanye n’inyama ku wa Gatanu Mutagatifu.

Yatangiye asobanura umunsi wa Gatanu Mutagatifu ati “Uwa Gatanu Mutagatifu, uri mu minsi y’inyabutatu ya Pasika, by’umwihariko ukaba umunsi tuzirikanaho urupfu rw’umwami wacu Yezu Kirisitu”.

Arongera ati “Kiliziya isaba abakirisitu kuba mu isengesho cyane ndetse bakirinda n’urusaku bakarangwa no kuzirikana cyane ububabare bw’umwami wacu Yezu Kirisitu n’urupfu rwe dukesha umukiro, uko biganisha ku izuka ndetse ku isaha ya saa cyenda Umukirisitu akajya mu bubabare bwa Kirisitu agahura n’abandi, bagahimbaza ububabare bwa Kirisitu”.

Padiri Rushigajiki avuga ko uwa Gatanu n’uwa Gatandatu Mutagatifu nta Misa ihimbazwa, gusa hakaba ubwo bubabare abakirisitu bahimbaza kandi batuje.

Padiri yasubije abafite impungenge ku kibazo cy’inyama

Padiri Rushigajiki yavuze ko ku wa Gatanu Mutagatifu ari umunsi wo gusiba (kwiyiriza), gusa hagasiba abantu badafite ikibazo cy’ubuzima.

Ati “Abantu basiba ni abari hagati y’imyaka 18 y’amavuko batarengeje imyaka 60, kubera ikibazo cy’ubuzima. Urumva umuntu uri munsi y’imyaka 18 umubiri we uba ucyiyubaka, n’urengeje imyaka 60 umubiri we uba utangiye gucika intege ntabwo yapfa gusiba, abandi ni abafite ikibazo cy’indwara zikomeye”.

Padiri Jean Pierre Rushigajiki
Padiri Jean Pierre Rushigajiki

Ku kibazo cyo kutarya inyama, yavuze ko kuri ibyo umutimanama n’ukwemera ari byo bikora, kuruta kuba umucakara w’amabwiriza.

Ati “Hari ugusiba muri rusange n’izo nyama nyine zigomba kubamo, uretse ko utavuga ngo ni ihame 100%, umuntu utabona inyama na rimwe wenda ari ikibazo cy’ubushobozi, aribwo azibonye wamubuza ute kuzirya? Turi abakirisitu ibyo dukora tubikoreshwa n’umutimanama, ariko ntabwo turi abacakara b’ayo mabwiriza”.

Arongera ati “Mu bukirisitu bwacu ntabwo tugira abacakara n’abaja, ahubwo ni umutimanama ukora ukareba igikwiriye kandi ntabwo ari ugupfa gusiba gusa uba ufite icyo ugamije, ndetse n’usiba aba agomba kugira ikindi kintu mu buzima yiyaka cyane cyane nk’icyaha cyangwa ingeso yamwokamye, agaharanira kubivamo”.

Yavuze ko abamaze kugira umuco wo kutarya inyama ku wa Gatanu Mutagatifu, ari byiza nk’umuco mwiza wa Gikirisitu, ariko bakirinda ko bibagira abacakara mu mitekerereze.

Ati “Hari uyirya aribwo ayibonye cyangwa se muganga yayimwandikiye ndakeka uwo ntabwo wahita uca urubanza ariko ubundi ni umwitozo mwiza, ni umuco mwiza”.

Ku wa Gatanu Mutagatifu abashakanye basabwa kwifata

Padiri Rushigajiki yavuze ko mu bindi bisabwa ku wa Gatanu Mutagatifu harimo no kwifata ku bashakanye, mu rwego rwo kurushaho gutekereza neza kuri Nyagasani.

Ati “Ubundi ku wa Gatanu Mutagatifu, Kiliziya isaba n’abashakanye kwifata, kugira ngo imitekerereze yabo, Roho zabo zerekeze kuri Nyagasani, kurusha uko bakwitekerezaho bo ubwabo ahubwo batekereze kuri Nyagasani no ku bavandimwe bagomba gukunda nk’uko Kiliziya ibitwigisha”.

Abajijwe ku barenga kuri ayo mabwiriza, yagize ati “Ubirenzeho aba adohotse hasigara hakora umutimanama we n’Imana ye, ntabwo najya gushinja umuntu ibintu ngo yakoze ibidakorwa ariko haba harimo kudohoka, kuko hari n’igihe abirengaho kubera impamvu zishobora kumvikana”.

Arongera ati “Erega ubundi mu bukirisitu hakora umutimanama cyane, wowe ubwawe biragushinja. Niba uzi ko warenze ku byo Kiliziya igusaba wakagombye kuba ufite impamvu yumvikana yabiguteye”.

Padiri Rushigajiki yasabye abakirisitu kuzirikana ku bubabare bwa Yezu kirisitu, buganisha ku izuka n’umutsindo bye no kuzirikana ibyo Kiliziya ibigisha, abibutsa ko kuri uyu munsi hari no gusabwa ituro ry’umwihariko ritangwa, kugira ngo habungabungwe ibimenyetso biranga aho Yezu yabaye nk’ahantu hakwiye kubahwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurya intama nta cyaha kirimo.Ni ibiryo twahawe n’imana.Kimwe n’inzoga,uretse ko amadini menshi abeshya abayoboke bayo ko kuzinywa ari icyaha.Mu gihe bible ivuga ko icyaha ari kunywa inzoga nyinshi ugasinda.Ikavuga ko abasinzi batazaba mu bwami bw’imana,kimwe n’abajura,abasambanyi,barya ruswa,abikubira,abarwana,etc...Niba ushaka kuzabaho iteka muli paradis,haguruka ushake imana cyane,we kwibera mu gushaka iby’isi gusa.Niyo condition imana igusaba nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka