Byinshi ku gicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye

Ikimera cyitwa igicumucumu kirazwi cyane mu Rwanda, ndetse no mu bindi bihugu cyane cyane ku bantu bakunze kwivura indwara cyangwa se kuzikumira bakoresheje ibimera barakizi, mu Gifaransa bacyita amazina menshi, harimo ‘Oreille de lion’ (ugutwi kw’intare), ‘Queue de lion’ (umurizo w’intare), ‘Grosse tête’ (umutwe munini), ‘monte au ciel/monte en l’air’ (ikizamukamuka mu kirere) n’andi menshi.

Igicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye
Igicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye

Ku rubuga lavierebelle.org, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku gicumucumu bwagaragaje ko icyo kimera cyigiramo ubushobozi bwo kurinda abantu gukunda gufatwa n’ibintu byitwa imbwa ku mikaya (muscles), cyigirimo ubushobozi bwo kugabanya ububabare kandi kidatera ikinya (antinociceptive), cyigiramo ubushobozi bwo kurinda ububyimbe (anti-inflammatoire), ubwo gutuma isukari igabanuka mu maraso no kurinda diyabete(antidiabétiques), gifasha kandi mu kurwanya udukoko dutoya twa bagiteri dukunze gutera indwara, (antibactériennes).

Igicumucumu kandi cyigiramo ubushobozi bwo kurinda uruhu rw’umuntu gusaza imburagihe, ubwo gukiza ibisebe, no korohereza abakobwa cyangwa abagore baribwa mu nda cyane mu gihe bari mu mihango, kikanafasha mu kurwanya ikibazo cyo kwituma impatwe(constipation).

Mu Buhinde, indabo z’igicumucumu n’ipfundo ryacyo risohokamo indabo, byombi bikoreshwa mu miti itandukanye.

Ivu, ifu y’imbuto z’igicumucumu n’indabo zacyo bikoreshwa mu kuvura ubushye, bakabisiga aho umuntu yahiye bikihutisha gukira. Ifu y’imbuto z’igicumucumu ivanze n’amavuta y’ubunyobwa bifasha mu kuvura ibisebe.

Kubiza uduti tw’igicumucumu tuvanze n’ibibabi ndetse n’indabo zacyo, bikoreshwa mu kuvura ‘jaunisse’, indwara ikunze gufata abana b’impinja ariko rimwe na rimwe igafata n’abakuze. Igicumucumu kandi gikoreshwa mu kuvura inkorora.

Mu zindi ndwara kivura, harimo izifata mu myanya y’ubuhumekero, kigafasha ku bantu bakunze kubabara umutwe, kubabara mu ngingo (douleurs articulaires), kubabara imikaya, kubabara umugongo ndetse no kubabara mu mbavu.

Hari kandi abafata amababi y’igicumucumu yumye bakayacana kugira ngo umwotsi wayo ubafashe kumva baguwe neza n’ubwonko bwabo bukore neza.

Icyo kimera kandi cyifashishwa mu kugabanya umuriro mu gihe umuntu arwaye, kikavura impiswi, inzoka zo mu nda ndetse kikavura aho umuntu yarumye n’ibisimba bigira ubumara nk’ibitagangurirwa, scorpion n’inzoka. Igicumucumu kandi kivugwaho kuba kigabanya umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’umusonga.

Mugendashyamba wo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bavuga ko igicumucumu kivura umusonga, yabihamije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Agira ati “Kera abantu bacyivuza ibyatsi bafataga amababi yacyo bakayavuguta cyangwa bakayasekura, bagashyira ahababara bavuga ngo ‘Icumu rivura irindi’, ni uko umuntu akoroherwa bidatinze”.

Innocent Munyankindi, umuyobozi w’ikigo Imbaraga z’ibimera Health Center, ku murongo wa You tube, we avuga ko igicumucumu kigira umumaro munini mu buvuzi gakondo, cyane cyane ku bisebe bidakira.

Agira ati “Wa mubiri wacu ufite ibisebe bidakira, iyo ukoresheje igicumucumu neza, amababi yacyo, turiya tubuto twacyo n’indabo zacyo, bifite akamaro mu kubivura. Mu by’ukuri ni ikimera cyiza Imana yaduhaye kugira ngo kitugirire umumaro mu kuvura biriya bisebe”.

Ku rubuga lavierebelle.org, bavuga ko igicumucumu kikiri kibisi gishyirwa mu mazi maze bagatogosa, amazi avuyemo akayungururwa hanyuma akifashishwa nk’umuti uvura iseseme no kuruka.

Igicumucumu kandi ngo gishobora kwifashishwa mu kuvura rubagimpande, ibisebe bya mburugu, indwara z’uruhu, indwara z’imihumekere, indwara zifata mu rwungano rw’inkari ndetse no mu kuvura tifoyide (Typhoid fever).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka