• Uko mbibona: Umukobwa nakora ibi uzahite umureka

    Iyo uri umusore ukaba wifuza kugirana umubano wihariye n’inkumi (ibyo urubyiruko rukunze kwita kujya mu rukundo), akenshi usanga bigora kumenya neza aho umukobwa ahagaze, umunsi umwe ukabona arakwishimiye, undi munsi ukabona arasa n’utakwitayeho.



  • Menya akamaro ko kurira

    Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.



  • Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntoryi

    Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari abazisuzugura bibwira ko ari imboga z’abadafite amikoro.



  • Ni iki wakora mu gihe ugira imihango myinshi bikabije?

    Ese ni ryari bivugwa ko umugore cyangwa umukobwa afite imihango idasanzwe, cyangwa se myinshi irenze urugero?



  • Niba udakunda gukora imyitozo ngororamubiri, dore uko wabigeraho

    Hari abantu badakunda gukora imyitozo ngororangingo, kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ingirakamaro ku buzima.



  • Niba ugenda mu ndege kenshi, dore bimwe mu byo ugomba kumenya (igice cya kabiri)

    Niba ari ubwa mbere ugiye gukora urugendo rwo mu ndege, cyangwa se n’iyo waba usanzwe ubimenyereye, hari ibintu bishobora kukubera urujijo cyangwa bikaba byatuma urugendo rwawe rutagenda neza, kubera ko nta kamenyero ubifitemo cyangwa utajyaga ubyitaho.



  • Niba ugenda mu ndege kenshi, dore bimwe mu byo ugomba kumenya

    Niba uri mu bantu bakunze gukora ingendo zo mu ndege kenshi, hari ubumenyi rusange ugomba kugira bushobora kugufasha mu buzima busanzwe, hakaba n’ibindi bintu ubona buri munsi mu ndege ariko ukaba utari uzi impamvu yabyo.



  • Dore ibiribwa n’ibinyobwa umugore utwite yagombye kwitaho

    Imirire myiza ni ingenzi ku mugore utwite kuko imufasha kugira ubuzima bwiza yaba we ubwe, ndetse n’umwana atwite. Inzobere mu by’imirire zivuga ko umugore utwite akwiye kubona ibyo kurya no kunywa birimo intungamubiri zihagije harimo za vitamine na poroteyine.



  • Barimo kuramya no guhimbaza

    Menya imisengere y’abatumva ntibavuge, bo nta bicurangisho bakeneye

    Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).



  • Dore ibiribwa 10 wafata igihe wiyemeje kureka inzoga

    Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha.



  • Dore amwe mu mafunguro y’ingenzi yongerera umubiri ubudahangarwa

    Iyo havuzwe abasirikare b’umubiri cyangwa ubudahangarwa bivuze insoro zera (globules blancs/white blood cells), arizo zifasha umubiri guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobe.



  • Ubuki iyo budakoreshejwe neza bwateza ibibazo ku buzima (Ubushakashatsi)

    Ubuki ni bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko ari umwimerere, nyamara iyo ngo budakoreshejwe neza bushobora gutera ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.



  • Dore ibyiza byo kunywa mu rugero

    Tariki ya 31 Kanama buri mwaka ku isi hose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa mu rugero mu rwego rwo gushishikariza abantu kutanywa inzoga nyinshi. Uyu munsi wizihizwa bazirikana ko inzoga ari ikintu kibi iyo zinyowe ku rugero rwo hejuru kuko zigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse zikaba zabahitana.



  • Dore ibintu 10 by’ingirakamaro ku buzima bw’imodoka yawe

    Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, uko ikora n’uko igomba kwitabwaho. Ariko se wari uzi ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyangwa udukoryo ukeneye kumenya ku modoka yawe kandi bidafite aho byanditse?



  • Dore imirimo 8 idasanzwe ariko ihemba neza

    Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo gutangira kusa ikivi cyawe utazuyaje?



  • Menya uko wafasha umuntu wabaye imbata y’inzoga

    Benshi bakunze kunywa inzoga, ariko hari ubwo umuntu agenda ayimenyera bucye bucye, akageza ubwo ahinduka imbata yayo ku buryo iyo atayinyoye usanga byamubujije amahoro.



  • Dore bimwe mu birango by’imodoka n’ibisobanuro byabyo

    Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?



  • Amavuta ya karoti

    Dore uko wakwikorera amavuta yo kwisiga ataguhenze

    Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo w’uruhu mu mavuta arwangiza, yaba ahenze cyangwa aciriritse (mukorogo).



  • Kurya umunyu mubisi byongera ibyago byo gupfa vuba (Ubushakashatsi)

    Abantu bakunda kuminjira umunyu mu biryo bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo. Umwarimu muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, mu bushakashatsi yakoze yavuze ko kongera umunyu mubisi mu biryo (kuminjira) igihe umuntu ari kurya aba (...)



  • Gukoresha imoso si ikibazo

    Benshi mu bakoresha imoso bahamya ko bahatiwe kubireka

    Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa (...)



  • Dore ibintu bitanu byo kwitwararika igihe utwaye imodoka (Igice cya 2)

    Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde impanuka.



  • Dmitry Muratov amenwaho irangi

    Dmitry Muratov yagurishije umudari wa Nobel kuri miliyoni 103 z’Amadolari

    Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka kwegukana, awugurisha kuri miliyoni 103.5 z’Amadolari.



  • Dore uburyo umugore utwite yakoresha mu gihe abyimbye amaguru akoroherwa

    Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge, cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba umwana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso n’ibindi.



  • Simon Philip Cowell, ifoto yo mu 2011

    Simon Cowell wamamaye kuri YouTube ni Muntu ki?

    Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.



  • Inyenzi ni imari ishyushye ku bazi akamaro kazo

    Inyenzi ni udusimba tubangamira bamwe, ku bandi zikaba imari ishyushye

    Burya inyenzi uretse kubangamira bamwe aho ziri mu nzu, hari abandi zakijije kuko ikilo cyazo kigura amafaranga agera ku 100.000 by’Amashilingi ya Tanzania (hafi 45.000Frw), ukurikije uko agaciro ko kuvunjisha gahagaze uyu munsi.



  • Ibyo wamenya ku kimera cyitwa ‘Menthe’ gitangiye kwamamara

    Ikimera cyitwa ‘Menthe’ n’ubwo kitazwi cyane, nk’uko umuravumba cyangwa umubirizi uzwi mu Rwanda, ariko nacyo gitangiye kumenyekana mu Rwanda, cyane cyane ku bantu bakunze kujya mu mahoteli bahabwa ‘menthe’ mu binyobwa bitandukanye, zigakoreshwa no mu gikoni hategurwa amafunguro atandukanye.



  • Abanywa ikawa iringaniye bafite amahirwe yo kuramba - Ubushakashatsi

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abanywa ikawa iringaniye, n’isukari nke bangana na 30% bafite ibyago bike byo gupfa vuba kuruta abatayinywa.



  • Dore uko abo mu madini atandukanye bumva umunsi mukuru wa Asensiyo

    Umunsi mukuru wa Asensiyo (Ascension) uha icyizere abakirisitu bose ko bazajya mu ijuru, ariko amwe mu madini ntahimbaza uwo munsi.



  • Dore ibigaragara ku mubiri w’umuntu bifatwa nk’ubwiza ari inenge

    Hari ibintu bigaragara ku bice by’umubiri wa bamwe mu bantu, aho benshi bakunda kuvuga ko ari ibirango by’ubwiza, nyamara ahubwo ari inenge yatewe no kwirema nabi k’umubiri. Ibi bikurikira ni bimwe muri byo.



  • Dore uburyo butanu bwo kuvanaho imyanda yafashe ku menyo

    Hari ibiribwa by’ubwoko butandukanye bituma amenyo azamo utunyabuzima duterwa n’umwanda (bacteria), uko iminsi igenda ishira ugasanga amenyo yajeho ibintu bifashe bisa n’umuhondo bihereye ku ishinya.



Izindi nkuru: