USA: Ikiraro cya Baltimore cyasenyutse, abantu 20 bararohama

Abantu babarirwa muri 20 ni bo bamaze kubarurwa ko bituye mu mazi nyuma y’impanuka y’ubwato bwagonze ikiraro Francis Scott Key Bridge mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, USA, kikarundumukira mu mazi n’imodoka zakinyuragaho mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri 26 Werurwe 2024.

Abashinzwe ubutabazi baracyashakisha abantu mu mazi y’umugezi wa Patapsco icyo kiraro cyacaga hejuru. Ikiraro Francis Scott Key Bridge cyareshyaga na km 2,57 kikaba cyanyurwagaho n’imodoka mu byerekezo bine.

Ibiro ntaramakuru bya Reuters bimaze gutangaza ko abantu babarirwa muri 20 bashobora kuba ari bo bituye mu mazi hamwe n’imodoka nyinshi zirimo na rukururana, nk’uko byemejwe na Kevin Cartwright, umuvugizu w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi mu Mujyi wa Baltimore.

Kevin Cartwright yabwiye Reuters ko ari impanuka yo mu rwego rwo hejuru isaba ubutabazi bw’iminsi myinshi.

Ikiraro cya Baltimore cyagonzwe n'ubwato kirasenyuka
Ikiraro cya Baltimore cyagonzwe n’ubwato kirasenyuka

Amashusho ya videwo yashyizwe kuri YouTube na CNN yerekanye ubwato bwa rutura bwikoreye konteneri nyinshi bugonga inkingi imwe y’ikiraro ahantu hatabonaga neza, ubundi ikiraro kirundumukira mu mugezi n’imodoka nyinshi zakinyuragaho.

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku birebana n’inkomere cyangwa ababa baburiye ubuzima muri iyo mpanuka.

Ikiraro cya Batimore gisanzwe kinyuraho imihanda ine
Ikiraro cya Batimore gisanzwe kinyuraho imihanda ine
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka