USA: Icyizere ku bantu bagwanye n’ikiraro cya Baltimore kiragerwa ku mashyi

Icyizere cy’ubuzima kiragenda kigabanuka ku bantu bahanukanye n’ikiraro cyo mu mujyi wa Baltimore, USA, cyasenyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kugongwa n’ubwato bwikorera imizigo.

Ahahoze iki kiraro ntiwamenya ko cyahigeze
Ahahoze iki kiraro ntiwamenya ko cyahigeze

Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, abashinzwe kuzimya inkongi mu Mujyi wa Baltimore mu masaha ya mu gitondo bavuze ko mu bantu 20 baguye mu mazi, babiri ari bo bari bamaze kuboneka bakiri bazima, kandi ngo umubare w’ababuriwe irengero ushobora guhinduka.

Ubukonje bw’amazi yo ku cyambu cya Baltimore hafi y’aho ikiraro cyasenyukiye buri hagati ya degré 4,44 Co, ibi bikaba bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu baguye mu mazi kandi batiteguye impinduka z’ako kanya zihita zigera ku mibiri yabo no ku bwonko, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa murandasi rw’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere National Weather Service rwandika amakuru ku mutekano w’amazi akonje.

Ubwato bwagonze iki kiraro ni ubutwara ibicuruzwa
Ubwato bwagonze iki kiraro ni ubutwara ibicuruzwa

Hagati aho Kaminuza ya Minnesota ivuga ko umuntu uzi koga akananirwa ariko agakomeza kureremba, ashobora kwihanganira ubukonje bw’amazi buri hagati ya degré 4,44 Co mu gihe kiri hagati y’iminota 30 na 60, mu gihe kurokoka amazi asanzwe urimo kureremba byo ubwabyo biri hagati y’amasaha abiri n’amasaha atatu.

Ibikorwa byo gushakisha abaguye mu mazi bimaze amasaha hafi arindwi kuva iyo mpanuka ibaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka