U Butaliyani: Umukecuru yaraze Miliyoni eshanu z’Amadolari umunyamahanga biteza impaka

Mu Butaliyani, umukecuru w’imyaka 80 utari ufite abazungura bamukomokaho, yasigiye umunyamahanga umutungo we w’agaciro ka Miliyoni 5.4 z’Amadolari, bitera ikibazo abisengeneza, bari bizeye ko ari bo bazamuzungura.

Yasize irage rivuga ko umutungo we uzatwarwa n'uwamwitayeho mu minsi ya nyuma biteza impaka
Yasize irage rivuga ko umutungo we uzatwarwa n’uwamwitayeho mu minsi ya nyuma biteza impaka

Uwo mukecuru witwa Maria Malfatti, akomoka muri umwe mu miryango izwi cyane mu Mujyi wa Rovereto, mu Ntara ya Trento mu Butaliyani, akaba yaritabye Imana mu kwezi k’Ugushyingo 2023, apfa afite imyaka 80.

Maria Malfatti yakomokaga kuri Valeriano Malfatti, wigeze kuba Meya w’uwo Mujyi wa Rovereto, ndetse aba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Vienna. Yari afite imitungo myinshi irimo inzu zo kubamo zizwi nka ‘apartments’, inyubako y’amateka muri uwo Mujyi, ndetse akagira n’amafaranga menshi kuri konti ye muri banki.

Gusa, uwo mukecuru Maria Malfatti yashaje atarigeze ashaka umugabo na rimwe, cyangwa se ngo abyare abana yaraga umutungo w’umuryango. Rero abana bakomoka ku bavandimwe be, ni ukuvuga abo abereye Nyirasenge, n’abo abereye Nyinawabo, bari bazi ko ari bo bazazungura ibye byose. Gusa nubwo bibwiraga ibyo, uwo mukecuru na we yari afite undi mugambi, kuko yafashe icyemezo cyo kuraga ibye byose, umugore ufite ubwenegihugu bwa Albania, kuko yamwitayeho mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe.

Ntibyeieze bisobanurwa uko umubano wa Maria Malfatti n’abisengeneza be wari uhagaze, ariko batunguwe no kumenya ko umutungo wose warazwe uwo mugore wakoraga akazi ko kwita kuri uwo mukecuru.

Nyuma y’uko irage ryasizwe na nyakwigendera Maria Malfatti risomwe, bikagaragara ko yagennye ko umutungo we uzahabwa uwo mugore wamwitagaho, abo bisengeneza bahise bashaka umunyamategeko witwa Luca Fedrizzi, bahita batanga ikirego, basaba ko imitungo ya Malfatti yafatirwa, bavuga ko yari yaratakaje ubwenge kubera izabukuru, maze muri uko kuba atagifite ubwenge bumeze neza, bituma uwo mugore w’Umunya-Albania wamwitagaho amufatirana.

Umucamanza yemeye ko iyo mitungo ifatirwa, mu gihe iperereza ririmo gukorwa, kugira ngo haboneke igisubizo kuri icyo kibazo. Impamvu yo kuyifatira, ngo bikaba ari uko ibyago byo kuba yahita igurishwa, biri hejuru cyane.

Ikinyamakuru Odditycentral, kivuga ko ikibazo cy’abantu batita ku babo mu gihe bageze mu zabukuru, ahubwo bagategereza kubazungura, atari ubwa mbere cyumvikanye, kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, cyatangaje undi mugore w’Umushinwa, waraze imbwa ze umutungo wa Miliyoni 2.8 z’Amadolari, ntiyagira n’umwe araga mu bana be batatu, kuko batari barigeze bamwitaho mu gihe yari abakeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bibere isomo abana basuzugura ababyeyi babo cyangwa ba Nyirarume na Nyirasenge.Aho gukora bakicara bategereje ibya bene wabo.Itegeko ryacu ryemerera umubyeyi gukoresha icyo ashaka imitungo ye yaruhiye.Gusa uyu mukecuru ntabwo yitabye imana,ahubwo yapfuye,nkuko Yezu yavuze igihe Lazaro apfa.Ntabwo yavuze ko Lazaro yitabye imana.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka