U Bushinwa: Umugore arakekwaho gushaka gukuramo inda ya mugenzi we bakorana

Mu Bushinwa, umugore arashinjwa kugerageza gukuramo inda ya mugenzi we bakorana, abinyujije mu kuroga amazi anywa mu biro, kugira ngo atazabyara akajya mu kiruhuko kigenerwa umubyeyi, bigatuma akazi kiyongera akavunika wenyine.

Arashinjwa kuroga amazi ya mugenzi we utwite
Arashinjwa kuroga amazi ya mugenzi we utwite

Icyo gikorwa kimwe mu bidasanzwe, cyabereye mu kigo kimwe mu bishamikiye kuri Guverinoma, gikorera mu Ntara ya Hubei, aho uwo mugore ashinjwa kuba yararogaga amazi yo kunywa ya mugenzi we utwitwe.

Uwo mugore utwite yamenye uwo mugambi mubisha wa mugenzi we, nyuma yo kumva amazi anywa ku kazi asigaye agira icyanga kidasanzwe, abanza kwibwira ko biterwa na sosiyete ibagemurira amazi ifite ibyo yahinduye, ahitamo kujya anyway apfundikiye yo mu macupa, ariko n’ubundi akomeza kumva amazi ye arimo icyanga kidasanzwe.

Umwe mu bakorana n’uwo mugore utwite, ngo yaje kuvuga atebya, ko bishoboka ko haba hari umuntu urimo ugerageza kumuroga. Kuva ubwo, uwo mugore yahise yiyemeza kugenzura akareba ikibazo gituma amazi ye agira icyanga kidasanzwe, yifashisha ‘tablet’ ye, afungura ahafatirwa videwo (videorecord), ayirambika ku ntebe, kugira ngo arebe uwaba ajya yegera intebe ye mu gihe atareba.

Uko ni ko yafashe umwe mu bo bakorana, arimo asuka ibintu bimeze nk’ifu mu icupa rye ry’amazi yo kunywa, nyuma ahita ahindukira arongera aragenda yibwira ko nta muntu wamubonye.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Odditycentral, videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘WeChat’ mu gihe uwo mugore ushinjwa kuba ari we wageragezaga kuroga mugenzi we, yari abajijwe kuri ibyo yafashwe akora, ngo yavuze ko yabikoze kuko yumvaga atashobora gukora akazi kiyongereye wenyine, mu gihe uwo mugenzi we azaba agiye mu kiruhuko cyo kubyara.

Uwo mugore utwite yahise amenyesha Polisi, ubu ikaba ngo iri mu iperereza ryayo. Ubuyobozi bwo muri icyo kigo nabwo ngo burakurikiranira hafi iby’icyo gikorwa, ngo nibigaragara ko uwo mugore yabikoraga agamije kugirira nabi uwo bakorana koko, azahanwa nk’uwakoze icyaha hatitawe ku byo yarimo akoresha.

Icyo kibazo cyageze ku mbuga nkoranyambaga z’aho mu Bushinwa, bamwe bavuga ko umwanzuro uwo mugore yafashe abitewe no gutinya ko akazi kaziyongera, ari umwanzuro uteye ubwoba.

Umwe yanditse ku rubuga rwa WeChat agira ati “ Kuroga ugamije gusa kumubuza gufata konji? Agomba kuba yararebye ibibazo byinshi Polisi ijya ijyamo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka