Menya Papa Leo XIV watowe
Umunyamerika Robert Francis Prevost wamaze gutorerwa kuba Papa, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025, yahise afata izina ry’Ubutungane rya Leo XIV.

Ni mu matora yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli ya Sistine, aho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba inkuru yageze ku mbaga y’abatuye Isi, ibanza gutangazwa hifashishijwe umwotsi wera wasohotse mu itiyo icometse muri chapeli Sistine yaberagamo ayo matora.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, nibwo amatora yatangiye abimburirwa n’indahiro y’Abakaridinali ijyanye no kubika ibanga ry’imigendekere y’amatora, aho nyuma y’iyo ndahiro abari muri Chapeli Sistine bose basabwa gusohoka mu ijwi riranguruye rigira riti “extra omnes” (buri wese nasohoke), hasigara Abakaridinali 133 bemerewe gutora Papa, n’uko imiryango y’iyo Chapeli irafungwa.
Amatora yahise atangira muri uwo mugoroba, ari na ko ku rubuga rwitiriwe Petero Mutagatifu, abaturage bagendaga biyongera umunota ku munota, bategereje iyo nkuru idasanzwe ya Papa mushya.
Mu ma saa mbiri z’umugoroba, nibwo hasohotse ibyavuye mu matora ya mbere, ariko ntibyafatwa nk’inkuru yari itegerejwe kuko muri ya tiyo igenewe gusohora umwotsi nk’ikimenyetso cy’uko amatora ari kugenda, hasohokaga umwotsi wirabura (Umukara).
Ntabwo abaturage bacitse intege ahubwo bakomeje kuza ari benshi kuri urwo rubuga rwa Petero Mutagatifu, ari na ko bakomeza gusengera ayo matora ngo agende neza.

Mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo iyo mbaga y’abantu yari ikoraniye ku mbuga ya Petero yongeye kubona umwotsi wirabura, ugaragaza ko amatora yakozwe muri icyo gitondo nta cyavuyemo, ndetse no mu matora yabaye saa sita birangira nta gisubizo atanze.
Byabaye ngombwa ko iyo mbaga y’abantu bakurikiranaga itorwa rya Papa itegereza ku nshuro ya kane, nuko mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bashimishwa no kubona umwotsi wera, bavuza induru z’ibyishimo ari nako bakoma amashyi y’urufaya, inzogera ziravuzwa mu ma Diyosezi n’ama Paruwasi yose i Roma.
Mu byishimo byinshi by’abaturage bari bamaze kwizera ko Papa yatowe, icyari gitegerejwe ni ukubibwirwa mu magambo no kumwibonera amaso ku maso.
Byabasabye gutegereza mu gihe kijya kungana n’isaha kugira ngo Nyirubutungane Papa wari umaze gutorwa aze abiyereke, abasuhuze abagezeho n’ijambo yabateguriye, ari na ko basusurutswaga n’akarasisi ka Gisirikare.
Isaha imwe nyuma yo gutorwa, nibwo idirishya Papa ahagararaho iyo ageza ubutumwa ku bakirisitu bitabira isengesho ryitwa Angelus ribera ku rubuga rwa Perero buri cyumweru ryafunguwe, umwe mu Bakaridinali 133 bari bamaze gutora, aza atangaza iyo nkuru nziza mu rurimi rw’Ikiratini ati ‟Habemus Papam” (Dufite Papa).
Nyuma yo gutangaza iyo nkuru, yanatangaje amazina ya Papa umaze gutorwa, igihugu akomokamo n’izina yahisemo ry’ubutungane, agira ati ‟Habemus Papa, Papa watowe yitwa Robert Francis Prevost uvuka muri Amerika i Chicago, izina rye ry’ubutungane ni Leo XIV”.

Nyuma y’ibyo, Uwari Cardinal akaba Papa Leo XIV yafunguriwe idirishya ryari rifungishije rido itukura n’indi yera, aherekejwe n’Abakaridinali abandi bajya mu madirishya atandukanye y’iyo nyubako, asuhuza imbaga y’ikoraniro ry’abantu bari kuri urwo rubuga abaganiriza mu gihe cy’iminota 14.
Mu ijambo yabagejejeho, ryibanze ku gushimira Papa Francis asimbuye, yagize ati ‟Merci Papa Francis”, amushimira ko yaranzwe n’imiyoborere myiza.
Yasabye iyo mbaga y’abaturage kurangwa n’urukundo rw’Imana no kugira ubumwe buranga abana b’Imana, bagendeye muri Sinodi isaba imbaga y’Imana kugendera hamwe.
Nyuma y’itorwa rya Papa Leo XIV, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yahise isohora itangazo ryo gushimira Imana, ku bw’itorwa rya Papa mushya Leo XIV.
Papa Leo XIV ni muntu ki?
Papa Leo XIV ni we mu Papa rukumbi ukomoka muri Amerika ya Ruguru Kiliziya Gatolika igize, aho yavukiye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 14 Nzeri 1955, afite imyaka 69.
Ni umwe mu ba Kardinali bashya, kuko yatowe na Papa Francis tariki 30 Nzeri 2023.

Papa Leo XIV yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti tariki 19 Kamena 1982, aba Umwepisikopi muri 2014 aho yahawe inkoni y’ubushumba tariki 12 Ukuboza 2014.
Yakoze ubutumwa mu bihugu bitandukanye, burimo kuba Umwepisikopi w’Umumisiyoneri muri Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo aho yakoreye igihe kirekire ahabwa n’ubwenegihugu.
Hari benshi bazi ubuzima bwa Papa Leo XIV barimo na Padiri Nzabamwita Dieudonné ukorera ubutumwa mu Butaliyani, aho mu kiganiro yagiranye na Pacis TV yavuze ku nkomoko y’izina Leo XIV Papa mushya yahisemo, ahereye kuri Papa Leo Xlll, wayoboye Kiliziya kuva mu 1878-1903.
Avuga ko Leo XIII yari umu Papa wateje imbere amahame n’inyigisho zishingiye kuri Kiliziya (Doctrine Sociale de l’Eglise), abinyujije mu nyandiko (Encyclique) yitwa ‘Rerum Novarum’ (Ibihe bishya).
Naho Papa Leo I, ngo ni umwe mu bashimangiye ukwemera kwa Kiliziya kugera ubwo ayirwanira yirukana ingabo zashakaga gusenya umujyi wa Roma, ari naho havuye akabyiniriro bamwise kubera ubutwari yagaragaje kagira kati Papa ‟Leo the great”.
Professeur Jean Paul Niyigena, Umunyarwanda watowe na Papa Francis kuba mu kanama ka Papa gashinzwe uburezi, yagize icyo abwira Pacis TV ku itorwa rya Papa Leo XIV, nk’umwe mu batuye i Roma wabonye umwanya wo gukurikiranira hafi ayo matora.
Ati ‟Kuba Papa Leo XIV atowe ku munsi wa kabiri wa Conclave, ubwabyo ni ibintu dushimira Imana cyane, Roho Mutagatifu yongeye kutwereka ko ari we umenya aho aganisha Kiliziya kurusha uko abantu babikeka cyangwa babivuga, kuko abo bavugaga cyane ntabwo aribo tubonye”.

Arongera ati ‟Ikintu cyahise kigaragara, hari izina rye, ariko hari n’amagambo yahise avuga. Uretse amagambo hari n’uko yagaragaye, icyo nahise mbona ni uburyo ubwo butumwa yabwakiriye. Wabonaga ko ari umuntu bwakoze ku mutima, yabwakiranye ukwemera kandi anabona ko mu by’ukuri buremereye, umuntu yabibonaga ku maso ye”.
Yavuze ko Papa Leo XIV, ubwo yagezaga ijambo ku baturage, hagiye hagaruka amagambo areba Isi yose ati ‟Yagarutse ku ijambo amahoro, ati twese ayo mahoro tuzayaharanire n’Imana izayaduhe kandi tube bamwe igihe cyose. Nibwira ko ari ijambo ry’ihumure abantu benshi bari bategereje barimo abayoboke Gatolika, ababa mu yandi madini ndetse n’abatemera”.
Arongera Ati ‟Yagarutse ku ijambo ryo kuganira (Dialogue), ni ukwerekana ko kuganira abantu bamwe n’abandi bakavugana bakagirana umushyikirano, nabyo ni ibituma abantu bagira amahoro. Kugira amahoro ni umushyikirano nk’uko Imana muri Yezu Kirisitu yashyikiranye ku buryo busesuye n’inyoko muntu, icyo nacyo ni ikintu gishimishije”.
Mu bindi Papa yagarutseho yavuze ko Kiliziya ashyize imbere ari Kiliziya iri muri Sinodi bivuze ‟Kugendera hamwe”, iyo ntego ikaba ijyanye n’igikorwa cyatangijwe na Papa Francis, avuga ko Kiliziya igomba kugendera ku kwamamaza ubutumwa hafi na kure (Eglise Missionnaire).
Jean Paul Niyigena ati ‟Nyirubutungane Papa Leo XIV, rimwe nigeze kumubona i Roma, ni umuntu wicisha bugufi, nta wakekaga ko yaba Papa. Ariko abantu bakoranaga uko bamuvuga, ngo ni umushumba ukunda gufata umwanya wo kumva abantu. Hari abo tumaze kuvugana bakoranaga barambwiye bati tubonye umushumba ufata umwanya akumva abantu. Turasabwa kumusabira kuko ubutumwa bwatangiye, kugira ngo abashe koko kurushaho gutuma Kiliziya zitandukanye zunga ubumwe no gutanga imirongo migari Kiliziya igiye kugenderaho”.

Abajijwe ku nyungu zihariye kuri Amerika aho Papa Leo XIV avuka, Niyigena yagize ati ‟Ikintu gishishikaje abantu muri Kiliziya ni ukwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kirisitu, kuyamamaza kwa mbere n’uko abo uyibwira bagira ubutumwa butuma bahura na Yezu Kirisitu by’ukuri”.
Arongera ati ‟Naho kuvuga ko avuka mu gihugu runaka ntacyo bivuze kuko Abakaridinali mbere y’Amatora baba bafashe umwanya ukomeye wo kumenya icyo Kiliziya ikeneye, noneho bagatoranya umwe muribo bakavuga bati uriya naduhagarara imbere akatuyobora, azadufasha anafashe Kiliziya kugera ku byo twabonye. Papa atorwa n’Abakaridinali, inshingano ze ni ugukora ku buryo ubwo bumwe bwa Kiliziya bukomeza gushinga imizi”.
Papa Leo XIV, afite impamyabumenyi zitandukanye zirimo iy’imibare, akagira n’impamyabumenyi zihanitse zirimo n’ijyanye n’amahame ya Kiliziya.
Ni umwe mu ba Papa bazi kuvuga indimi nyinshi, izo avuga adategwa zikaba zirindwi arizo Icyongereza, Icyespagnol, Igitaliyani, Igifaransa, Igiportugali, Ikiratini n’Ikidage.
Leo XIV ni Papa wa 267, aho asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025, akaba afite intego igira iti ‟In illo uno unum” bishatse kuvuga ngo “Turi umwe muri Kirisitu”.
Icyasabwaga kugira ngo haboneke Papa, n’uko 2/3 by’Abakaridinali 133 bari kuba bamutoye, bivuze ko Leo XIV yatowe n’umubare utari munsi y’Abakaridinali 89.
Abakaridinali bemerewe gutora cyangwa gutorwamo Papa ni abatarengeje imyaka 80, ayo matora akaba mu muhezo aho bifungirana muri Chapel Sistine bakazasohoka ari uko Papa abonetse.
Igihe cyose Papa ataraboneka, abo ba Karidinakli baguma muri icyo cyumba kugeza ubwo 2/3 byabo bihuriza ku muntu umwe, dore ko mu mateka y’itorwa rya Papa hari ubwo gutora byananiranye kugeza ubwo bimara imyaka itatu.




VIDEO - Papa Leo XIV yavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois tariki 14 Nzeri 1955 (afite imyaka 69). Akimara gutorwa, yasuhuje abakirisitu bateraniye ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, abifuriza amahoro. pic.twitter.com/qziztl42Lp
— Kigali Today (@kigalitoday) May 8, 2025
Ohereza igitekerezo
|