Kenya: Pasiteri Ng’ang’a ahamya ko urubyiruko rukoresha ‘TikTok’ rupfa imburagihe

Pasiteri James Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya, avuga ko urubyiruko rukoresha urubuga rwa TikTok ari abantu bavumwe, akazi bakora gusa kakaba ari ugusakuza ku mbuga nkoranyambaga. Uwo muvugabutumwa yavuze ko ubundi urubyiruko cyangwa abato batagombye gupfa kare, kubera ko Imana itwara abakuze gusa.

Pasiteri James Ng'ang'a
Pasiteri James Ng’ang’a

Ibyo ni ibitekerezo bye ku byo abakoresha urubuga rwa TikTok, bamwe bibazaga impamvu hari abarukoresha bakomeje gupfa ku buryo butunguranye kandi ari bato, maze bashaka kumva icyo Pasiteri Ng’ang’a abitekerezaho.

Uwo muvugabutumwa akaba na Pasiteri w’ikirangirire James Ng’ang’a, yavuze ko urubyiruko rutagira imyitwarire myiza ku rubuga rwa TikTok, bakomeza gupfa bakenyutse kubera ingeso zabo mbi.

Pasiteri Ng’ang’a avuga ko urubyiruko rukoresha TikTok ari abantu barangwa no kuvuga no gusakuza gusa, ntibagire umwanya wo kumva impanuro izo ari zo zose, kandi noneho abenshi muri rwo ngo banarangwa n’ubusambanyi, kugeza ubwo ngo hari urubyiruko rw’abasore bakundana n’abakecuru. Pasiteri Ng’ang’ a yaboneyeho umwanya wo gusaba urwo rubyiruka kujya rwirinda kurara hirya no hino aho babonye.

Yagize ati “TikTok yangije ibintu, mwese muravuga cyane, mbona muvuga nk’abantu basaze, mwebwe mwaravumwe, ngaho nimurebe uko murimo gupfa mwese. Urubyiruko barapfa, ukajya gushyingura uvuga ngo Nyagasani ubakire. Mana uzamujyana he? Abantu ntibagifite ukwihangana mu buzima."

Ikinyamakuru Tuko cyanditse ko Pasiteri Ng’ang’a yavuze ko Imana idatwara urubyiruko, ko impfu zibasira urubyiruko rukoresha TikTok, ari iziterwa na Shitani. Ibyo uwo mupasiteri yavuze, byazamuye imbamutima z’abantu benshi bakoresha urwo rubuga, bamwe bashyigikiye ko ibyo avuga ari ukuri, mu gihe abandi bavuga ko bamagana ibyo bitekerezo bye.

Umwe mu bakoresha urwo rubuga ku izina rya @Nasha, yagize ati "Njyewe ndi Umuyisilamu, ariko ndemeranya nawe komanda."
Uwitwa @Davidomondi yagize ati "Babwire rwose Mushumba."

@Jenny Mburu we yagize ati "Rubyiruko mwemerera igitutu kikaba ari cyo kibayobora, tekereza ko ari ukuri ibyo Pasiteri Ng’ang’a avuga. Rero twirinde. Urubyiruko rurapfa buri munsi."

@Jena W we yagize ati "Bagomba kwihana mu gihe bagifite umwanya”.

@Queen-eny we yagize ati "Ku nshuro ya mbere nibwo havuzwe ukuri kurura. Ufite amatwi yumve."

@Maggie Mwea we yagize ati “Hari inzira iba igaragara nk’aho ari inziza mu maso y’umuntu, ariko ijyana mu rupfu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka